Radisson Blu yifatanyije n’abana barerwa na SOS Rwanda mu birori bya Noheli (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yakoreye ibirori bya Noheli abana 91 barerwa n’Umuryango wita ku batishoboye, SOS Rwanda, banahafatira ifunguro rya saa Sita kuri uyu wa 24 Ukuboza 2018.

Ni ibirori byabanjirije umunsi nyirizina wa Noheli, uwo abakirisitu bemera Yezu/Yesu bizihiza ivuka rye.

Muri Gicurasi 2018, Radisson Blu yasinye amasezerano y’ubufatanye na SOS Rwanda, agamije gufasha abana b’abahanga barererwa muri iki kigo, kubona akazi.

Muri ayo masezerano kandi Radisson Blu yemeye kurihira amashuri abana babiri ba SOS Rwanda no kubagenera ibyangombwa bikenewe kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza.

Umuyobozi mu bijyanye n’Ubucuruzi muri Radisson Blu, Christine K. Rulinda, yabwiye IGIHE ko bafitanye imikoranire na SOS ku Isi hose ari nayo mpamvu buri gihugu iyi hotel ikoreramo igomba gufasha no gutera inkunga abana bazirererwamo.

Yavuze ko igikorwa cyo kwakira abana bagasangira ari ukugaragaza ko uretse ibikorwa by’ubucuruzi, banaba hafi abakeneye ubufasha by’umwihariko abana b’imfubyi.

Rulinda yakomeje avuga ko bahisemo gukorera aba bana ibirori byo gusangira mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka by’umwihariko kuri Noheli, umunsi ufatwa nk’uwihariye kuri bo.

Yagize ati “Nk’uko mubizi kuri SOS by’umwihariko, aba ni abana ku mpamvu imwe cyangwa indi, baba baratandukanye n’imiryango yabo, bagasohokana, bakabagurira ibintu bitandukanye. Noheli nibwo abana bifatanya n’imiryango yabo, rero natwe ntabwo tuba dushaka ko abana ba SOS batekereza byinshi muri ibi bihe.”

Abana 91 ba SOS bitabiriye ibi birori baturutse mu bice bitandukanye ikoreramo i Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa SOS Rwanda, Gakwaya Jean, yavuze ko “Uyu ni umunsi udasanzwe kuri SOS Rwanda n’abana bayo, kuko batumiwe na Radisson Blu ngo baze basangire ibya saa Sita. Barishimye biragaragara ku maso, kurira muri iyi hoteli bayiboneraga kure ariko uyu munsi bari kuyitemberamo, banafatiyemo ifunguro.”

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yafunguye imiryango muri 2016, iherutse kwegukana ibihembo bine bitangwa na Haute Grandeur Global Hotel Awards 2018, biyishyira ku ruhembe rw’izikunzwe ndetse zigezweho mu Rwanda.

Abakozi ba Radisson Blu bafashaga abana kubona amafunguro
Abana barerwa na SOS Rwanda bafatiye ifunguro rya saa sita muri Radisson Blu kuri uyu wa Mbere
Abana bishimiye kwakirirwa muri muri Radisson Blu, hoteli y'inyenyeri eshanu
Abana basaga 90 nibo bakorewe ibirori bya Noheli na Radisson Blu
Abayobozi ba Radisson Blu n'aba SOS Rwanda bafata ifoto y'urwibutso
Abayobozi b'impande zombi barimo bungurana ibitekerezo
Abana bishimiye uko bahawe Noheli
Akanyamuneza kari kose kubera ibihe bagiriye muri Radisson Blu
Abana bari bateguriwe imbuto z'amoko yose
Wari umunsi utazibagirana kubera ibyateguriwe abana barererwa muri SOS Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Nagen Naidu ashyikiriza inkunga uhagarariye SOS Rwanda, Gakwaya Jean
Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Nagen Naidu

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza