00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rabagirana Ministries yibarutse ishami ryo gufasha abita ku bafite ibibazo bitandukanye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 August 2022 saa 06:34
Yasuwe :

Umuryango Rabagirana Ministries watangije itsinda rishya rizajya rifasha abita ku bibazo by’abandi n’abakora imirimo ituma bahura cyangwa bakira abantu bafite umubabaro n’ibibazo bitandukanye.

Iri tsinda ryiswe ‘Emmaus Member Care Services’ rigizwe n’ingeri zitandukanye z’abantu baturutse mu matorero n’abakora mu nzego n’imirimo isanzwe.

Bafite ubushobozi bwo gufasha abantu bakora imyuga itandukanye nk’abaganga bahura n’indembe, abasirikare, abapolisi, abapasiteri n’abandi bagira umwanya wo kwita ku mibabaro y’abantu.

Akenshi usanga abo bafasha abandi batagira umwanya wo kwitekerezaho ahubwo bagatinda batekereza ku bo bashinzwe, ibi rero na bo bibatera gukomereka ndetse byanatuma batanasohoza inshingano bafite.

Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Joseph Nyamutera, yasobanuye ko usanga abakora imirimo ituma bahura n’imibabaro y’abandi bantu.

Ni abantu usanga sositeye itabitayeho na bo ubwabo ntibiyiteho ndetse ngo hari abo biviramo agahinda gakabije cyangwa kwiyahura bitewe n’ibyo bumvise cyangwa babonye kandi basabwa gukomeza kubibika.

Ati “Nk’ubu dufite ingaruka kuri benshi mu bapasiteri n’abandi bita ku bantu bageze mu myaka y’abakuze, bafatwa n’indwara nk’agahinda gakabije, diyabete, umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi kuko bakoze inshingano zabo batagira umuntu bitaho ngo abafashe kugira aho baruhukira nabo.”

“Abapasiteri bigisha ibyiringiro kandi bo byarashize! Ngaho nimutekereze umuntu wo muri ICU [Intensive Care Unit] uhora wakira indembe hakanagira abamugwa mu maboko, uwo murumva ameze gute?”

Dr Nyamutera avuga ko na we ubwe ari pasiteri ariko iyo muganiriye cyangwa bagenzi be bakuze wumva bakubwira ko barushye cyane kandi amatorero yabo ntacyo abamarira.

Ati “Benshi babayeho barakaye bigatuma n’abana babo badakunda ayo matorero kuko babona ntacyo yamariye ababyeyi babo.”

Emmaus Member Care Services, igiye kuba igisubizo…

Ku wa Gatanu, tariki 26 Kanama 2022, Rabagirana Ministries, yahuguye abantu batandukanye bazajya bafasha abantu binyuze muri Emmaus Member Care Services.

Ku ikubitiro iri tsinda rya Emmaus Member Care Services, ryatangiranye n’abantu 15 ariko bazakomeza kwiyongera.

Aba bose bahuguriwe gufasha abita ku mibabaro y’abandi, basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mu bujyanama bugamije kuruhura urushye no guhosha amakimbirane.

Umunya-Ethiopia, Ermias Kiros wahuguye iri tsinda, yavuze ko amaze imyaka irenga itandatu yarihebeye uyu mwuga wo gufasha abahuye n’umubabaro; na we yemeje ko benshi bagendana umubabaro kandi babuze ubatega amatwi ari na yo mpamvu biyahura, biyicisha ibiyobyabwenge cyangwa bakiheba.

Mu buhamya bw’abitabiriye aya mahugurwa bose bashimye ko habonetse uburyo bubibuka na bo kuko bari bameze nk’abatanga ariko ntibakire. Bemeza ko ubu bungutse kumenya gutega abantu amatwi.

Umuyobozi w’Itorero Christian Unity Fellowship, Pasiteri Gladys Mihigo, yavuze ko batagira abo kubwira agahinda na bo ndetse n’imvune bagirira mu mirimo yabo kuko babura abo bizera ku bw’inshingano.

Ati “Namenye ko umutima ari nk’igikapu kibika ibyiza n’ibibi. Iyo gikomeje kubika nta kuvidura ibyagezemo byagutera akaga ndetse n’umurimo ukawica.”

Rabagirana Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu wita ku bikorwa by’Ivugabutumwa n’Isanamitima no guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge binyuze mu mahugurwa, inyigisho n’ibikorwa bihuriza hamwe amatsinda ahuza ingeri zitandukanye hagamijwe kubabanisha mu bwiyunge no kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko hari abakora imirimo yo kwita ku bandi ariko bo ugasanga batitabwaho
Itsinda ‘Emmaus Member Care Services’ rizajya rifasha abita ku bibazo by'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .