RAB yatanze isoko ryikubye hafi inshuro enye z’agaciro ryari rigenewe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), bavuze ko bitumvikana uburyo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) batanze amasoko ya miliyari 4.258 Frw kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 Frw.

Babigarutseho kuri uyu wa 17 Nzeri 2019 ubwo ubuyobozi bwa RAB bwitabaga PAC kugira ngo busobanure amakosa agaragara muri raporo y’Umugenzu Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/19.

Iyo raporo igaragaza ko muri uwo mwaka RAB yagaragaweho amakosa atandukanye ariko ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu.

Igaragaza ko mu bihe bitandukanye RAB yagiye itanga amasoko yo gukora ibikorwa bitandukanye, bigatangwaho amafaranga arenzeho 116.3% by’ayari yarateganyijwe.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko icyo gihe RAB yatanze amasoko ya miliyari zisaga 4.258 Frw nyamara yari yarateganyirijwe miliyari isaga 1.968Frw. Bivuze ko ayo masoko yiyongereyeho miliyari zisaga 2.289 Frw zingana na 116.3% by’amafaranga yari ayateganyirijwe.

Ati “Byatewe n’iki kuba mwatanga isoko rirengeje 116% by’amafaranga ryari riteganyirijwe.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko ‘byatewe n’amakosa yakozwe yo gutanga amasoko atabanje gukorerwa isesengura’.

Ati “Ingamba twafashe ni uko mu masoko yose y’uyu mwaka mu byo dusaba ko byongerwamo harimo gusesengura amasoko mbere y’igihe.”

Iki gisubizo ntabwo cyanyuze abagize PAC. Depite Uwimanimpaye yahise amubaza ati “Turifuza kumenya icyabiteye kuko ibyo muvuze byagombaga gukorwa mu gutegura amasoko kuko kugira ngo uze kuvuga ngo isoko uzaritanga kuri miliyari n’urangiza uritange kuri miliyari enye, dukeneye kubyumva neza.”

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome yagize ati “Iyo wibeshya ziriya nshuro zingana kuriya ntabwo uba ucyemerewe kubara amafaranga wagakwiye kubara ibindi bindi. Muduhe ibisubizo bifatika kuko ntabwo biba byumvikana.”

Depite Ngabitsinze yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bwa RAB bushaka ko amafaranga y’igihugu yikuba inshuro eshanu binyuze mu itangwa ry’amasoko aho guharanira ko umusaruro wiyongera.

Dr Karangwa yemeye ko ari amakosa yakozwe, yemerera PAC n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ko azakosorwa.

Depite Ngabitsinze yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bwa RAB bushaka ko amafaranga y’igihugu yikuba inshuro eshanu binyuze mu itangwa ry’amasoko
Depite Ntezimana Jean Claude atanga igitekerezo
Depite Uwimanimpaye abaza abayobozi ba RAB ku bijyanye n'imicungire y'umutungo
Dr Karangwa yemeye ko ari amakosa yakozwe, yemerera PAC n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ko azakosorwa
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro mu bari bitabiriye kumva ibisobanuro bya RAB

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza