Mu biribwa abenshi mu bato n’abakuru bakunda nyuma y’inyama hakurikiraho ifiriti, bikagaragaza uburyo ibirayi ari kimwe mu biribwa bikenerwa cyane ku isoko.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 B, ibirayi byahinzwe ku buso bungana na hegitari 41,836, mu gihe mu gihembwe nk’icyo mu 2023 byari byahinzwe kuri hegitari 48,210 byanagize ingaruka ku musaruro wabyo kuko wavuye kuri toni 326,677 zari zabonetse mu gihembwe cya 2023 B, ugera kuri toni 285,596 zabonetse mu gihembwe cya 2024 B.
Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi muri RAB, Athanase Nduwumuremyi, yatangaje ko hari gahunda yo kuzamura umusaruro w’ibirayi binyuze mu gutunganya imbuto zujuje ubuziranenge.
Ati “Mu myaka nk’ibiri ishize hari imbuto zigera muri 11 twasohoye, izo mbuto zikwiye kugera ku bahinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.”
Yavuze ko mu bushakashatsi bakora basanga umusaruro w’ibirayi ukwiye kugera kuri toni hagati ya 30 na 40 ariko mu murima w’umuturage bikabarwa ko hashobora kwera toni 25 kuri hegitari.
Ati “Iyo ni yo ntego yacu kandi izo mbuto zose nshya zishoboye guhingwa n’abahinzi uwo musaruro zishobora kuwugeraho ariko ntabwo bawugeraho nanone badakoresheje inyongeramusaruro n’ubundi buryo bwo guhinga neza,”
“Izo mbuto nshya ni iziza zunganira izari zisanzwe zihari ariko zimaze imyaka zihingwa n’abaturage ku buryo batangiye kugenda bazimenya nk’izitwa twihaze, iyitwa cyerekezo yera hose mu gihugu, n’iburasirazuba barayihinga kandi hari n’izindi nshya zizaza mu minsi iri imbere.”
Kuki izi mbuto zitagera ku bahinzi bose?
Nduwumuremyi yagaragaje ko ibihingwa by’ibinyabijumba n’ibituburwa hadakoreshejwe intete bitihuta mu kubitubura mu gihe imbuto y’ibinyamisogwe iboneka mu gihe gito.
Ati “Tuvuge iyo uhinze ikigori ushobora kuvanaho imbuto zirenga 300 ariko iyo uhinze ikirayi kimwe uvanaho ibirayi birindwi. Uburyo dutubura imbuto rero ntabwo bwihuta cyane nubwo dufite ikoranabuhanga ryo gutubura imbuto vuba vuba.”
Yanavuze ko abahinzi badafite umuco wo guhita bahinduka bagana ibishya ariko mu gihe cyo gutubura imbuto hagenderwa ku ziri gusabwa cyane n’abaturage.
Ati “Iyo rero imbuto zikiri nshya turazitubura tugatangira gukora uturima shuri hamwe n’abahinzi, kugira ngo nibashima bazaze gusaba imbuto muri RAB. Ubu rero igikorwa cyo gukora uturima shuri cyararangiye abaturage batangiye no kuzisaba twizera ko mu myaka mike iri imbere abahinzi bashobora kuzaba bazihinga kandi iyo urebye Gahunda ya Gatanu yo Kuvugurura Ubuhinzi n’Ubworozi (PSTA 5) harimo ko tugomba kongera umusaruro w’ibirayi ukava kuri toni 8,5 kuri hegitari tukagera nko kuri toni nka 18 muri rusange ku bahinzi bose ariko bitabujije ko hari abahinzi bashobora kubona toni 30."
Yavuze ko hari icyizere ko mu myaka iri imbere icyuho gihari kizarangira, kuko hari imbuto nyinshi z’ubwoko butandukanye.
Ati “Imbuto yitwa ‘Cyerekezo’ ni imbuto ikunzwe dutekereza ko izanasimbura iyitwa Kinigi, kuko ni imbuto ya kera yatangiye gucika intege iyo mbuto rero irakunzwe cyane.”
Gusa hari n’ubundi bwoko bwo muri izi mbuto nshya bukundwa n’abo mu bice bitandukanye by’igihugu bitewe n’aho bwera.
Mbituyumuremyi yatangaje ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwihazaga ku birayi rugasagurira n’amasoko yo hanze ariko ubu ibikomoka mu mahanga na byo bigaragara ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Ati “Ibirayi byajyaga no mu bihugu bidukikije gucuruzwayo. N’ubu biragenda ariko natwe dukenera ibindi ariko mu gihe kiri imbere dushobora kuzaba tweza byinshi tugasagurira n’abandi.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!