00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yagiriye inama aborozi ku miti bakoresha barwanya isazi n’uburondwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 07:16
Yasuwe :

Hashize igihe kinini aborozi binubira gukoresha imiti imwe n’imwe mu kurwanya isazi n’uburondwe ntitange umusaruro ahubwo iyo miti ngo igatera ubugumba no guhuma kw’inka zabo.

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare batunze urutoki umuti uzwi nka Dudu ngo kuko watumye inka zabo zihuma izindi zihinduka ingumba.

Kayitare Alex wororera mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Nsheke avuga ko barwaje uburondwe batangira kogesha imiti itandukanye ariko ngo ntiyice uburondwe.

Ati “ Twahise twumva amakuru ko iyo uyikoresheje cyane inka zitima dutangira kubura imiti dukoresha.”

Undi mworozi wo muri aka Karere yavuze bamaze igihe kinini barabuze umuti wizewe bakoresha mu kurwanya uburondwe n’amasazi ngo kuko iyihari imyinshi bayikoresha ntitange umusaruro.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyagiriye inama aborozi ko bakwiriye gukurikiza ibipimo baba beretswe mu gutabura imiti yemewe gucuruzwa mu Rwanda baba baguze, kibasaba gushishoza ku miti bagura.

Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice yavuze ko imiti y’uburondwe n’amasazi kuri ubu ihari mu Rwanda ahubwo ngo abenshi mu borozi bayikoresha nabi ntibashe kubaha umusaruro.

Yabagiriye inama yo gukoresha imiti ya Permapy plus ukorerwa mu Rwanda na Cypermethrin ukorwa n’uruganda rwa Ashimethrin rwo mu Buhinde ngo iri mu yemewe abahinzi bakoresha bakaba bagirwa inama yo kuyikoresha ndetse bakubahiriza ibisabwa mu kuyitabura.

Ati “Imiti yose irakora keretse iyo ikoreshejwe nabi n’iyingiyi nibayikoresha nabi izagera aho ntikore neza, icyingenzi ni ukubashishikariza kuyikoresha neza. Niba bavuze gutabura 80 ntabwo ari 20, 40 cyangwa 60, iyo batabuye nabi nibyo bituma umuti utica uburondwe.”

Dr Ndayisaba yavuze ko hari aborozi biringiye gukoresha umuti wa Dudu kandi babizi neza ko utagenewe gukoreshwa ku bworozi ariko ngo kuko ugura make bahisemo kuwukoresha ubicira inka abasaba gukoresha imiti izwi yashyizweho na RAB ngo kuko iyo ikoreshejwe neza yose yavura uburondwe n’izindi ndwara.

Hari abakoresheje imiti yemewe uburondwe buragenda

Rebero Emmanuel wororera mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Kirebe avuga ko bari barabuze umuti wizewe ku buryo bawukoresha bihoraho ngo kuko iyo bakoreshaga yose babwirwaga ko ari mibi ku nka.

Ati “Abayobozi baje inaha baradusobanurira batubwira ko twakoresha umuti wa Cypermethrin, turawukoresha ukabona uburondwe buragenda ubu nta kibazo inka zifite.”

Habumugisha Jean Damascène uvura amatungo mu turere twa Nyagatare na Kayonza avuga ko umuti witwa Cypermethrin wica uburondwe ahubwo aborozi benshi batari bamenya kuwukoresha neza.

Ati “ Ubu rero umuti RAB yemeje ko ukoreshwa wica uburondwe neza n’aborozi bawuyobotse bose ubu bameze neza ntabwo tucyakira aborozi benshi bafite iki kibazo mu bawukoresheje ikibazo gisigaye ni uko abenshi batarawumenya.”

Dr Ndayisaba yasabye aborozi kuyoboka urukingo rw’indwara y’ikibagarira ikunze kwica inka, ni urukingo rudahenze ngo kuko ruriho nkunganire ya Leta aho nibura rugura 1500 Frw ku gutera inka imwe nyamara Leta yo iruzana ruyihagaze 4500 Frw.

Umwe mu miti yemewe yo kogesha inka
Kayitare Alex wororera mu Murenge wa Nyagatare avuga ko imiti bakoreshaga mbere yatumye inka zabo zihuma
Habumugisha avuga ko imiti yemewe aborozi benshi batarayimenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .