RAB yagaragaje uko yakemuye ikibazo cy’umukamo mwinshi mu gihe cyo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko cyagennye uburyo bwo gutunganya amata mu buryo bushobora gutuma amara igihe kirekire.

Ni icyemezo kijyanye n’ibihe Abanyarwanda barimo byo kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, byatumye amwe mu mata atabona uko agenda, agere ku masoko yayo.

Umusaruro w’ibikomoka ku bworozi by’umwihariko ibijyanye n’amata wagiye wiyongera mu Rwanda, kuko nko mu 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, naho kuri ubu akaba anywa litiro 68 ku mwaka.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko nko mu 2014, umusaruro w’amata wari litiro miliyoni 634,330 ku mwaka, mu gihe mu 2018, wageze kuri litiro miliyoni 816,791.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Uwituze Solange, avuga ko muri ibi bihe inganda zihari zifite ubushobozi bwo kuyatunganya, ku buryo abantu bashobora kuyagura bakayabika.

Yagize ati “Muri rusange ahantu hari inganda zirimo iz’Inyange n’izindi, ubu icyiza gihari ni uko zifite ubushobozi bwo gukora ayo mata, akaba yabikwa byibuze amezi icyenda ku buryo atakwangirika.”

Yavuze ko abajyaga bagura amata yo gukoresha umunsi ku munsi ariko bikaba bibagora, na bo bahisemo kugura ashobora kubikwa igihe kirekire.

Ati “Ubu abantu bahisemo kugura ya yandi abikika igihe kirekire gusa ni ku babishoboye, ibi bituma n’inganda zibasha gufata umukamo w’aborozi mwinshi zikayatunganya.”

RBA yatangaje ko abacuruzi batwaraga amata mu bicuba na bo bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Dr Uwituze yagize ati “Icy’igenzi ni uko amata bayatwara muri ibyo bicuba kandi bagakurikiza isuku n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.’’

Yasabye abantu guhaguruka bagakora ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 70 ndetse bari kwitabwaho bameze neza, ku buryo aba mbere bashobora gutangura gutaha mu minsi ya vuba.

Hafashwe ingamba zirimo no gutunganya amata ku buryo ashobora kumara igihe kirekire atarangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .