RAB yagaragaje ko isuri no gutema ibiti bitarakura bikibangamiye iterambere ry’ubuhinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2020 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umubare munini w’Abanyarwanda ubeshejweho n’ubuhinzi, imbogamizi ku iterambere ryabwo zihangayikishije inzego zitandukanye zisaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhangana n’icyahungabanya ubutaka buhingwaho.

Ibibazo bivugwa ko bibangamiye ubuhinzi mu Rwanda harimo isuri no gutema ibiti mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB) , Prime Ngabonziza, yavuze ko mu iki gihe hakigaragara ibikorwa byo gutema amashyamba bigamije ubucuruzi, bigahabwa umugisha n’abayobozi b’inzego z’ibanze batanga ibyangombwa, kandi ngo bigira ingaruka ku biti bito.

Ati "Haracyagaragara imodoka zinjira mu Mujyi wa Kigali zitwaye ibiti byo kubakisha biba byatemwe mu mashyamba kandi bikiri bito. Inzego z’ibanze zikwiye guhagarika gutanga impushya zo gutema ibyo biti.’’

Yavuze ko bishoboka ko umuturage yatema igiti mu ishyamba rye, ariko akareba igishaje kuruta ibindi kuko ibikiri bito ari byo biba bifite ubushobozi bwo gufata ubutaka.

Ngabonziza yasabye abaturage kwitabira uburyo bwo gufata amazi y’imvura mu gihe cyayo kuko usibye gukumira ko yateza isuri, bazaba bari no kwizigamira ayo bazakoresha mu gihe cy’impeshyi.

Dr Bucagu Charles, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB yabwiye RBA ko guca amaterasi y’indinganire ku misozi ari igikorwa kizakomeza gushyirwamo imbaraga nka bumwe mu buryo burambye bwo kurinda ubutaka buhingwa gutwarwa n’isuri.

Ati "Ubutaka buhingwa buracyugarijwe n’inkangu n’isuri; kugira ngo tugabanye ubukana bw’iki kibazo, turakangurira Abanyarwanda guca amaterasi y’indinganire aho bahinga, banatere ibiti bifata ubutaka kandi bikaba bitabangamira indi myaka nk’urubingo n’ibiti by’imbuto.’’

Dr Bucagu avuga ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gukumira impamvu zose zitera n’inkangu n’isuri, ahanini zikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Mu Rwanda hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga ryiswe ‘CROM DSS’, ryifashisha mudasobwa na internet, ryatangiye gukoreshwa mu kubona ibice bya buri karere bishobora kwibasirwa n’isuri, kugira ngo bibungabungwe ndetse hanozwe n’igenamigambi ryabyo.

Ubu buryo bwashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga no guteza Imbere Amazi n’Amashyamba gifatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere amazi n’amashyamba kivuga ko ubu buryo bwizewe kandi buzabafasha guhangana n’ikibazo cy’ibiza byibasira ahantu hatandukanye.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amakarita bumaze gukusanya amakuru ku hantu hangana na hegitari zirenga 50 000 mu gihugu hose hakunze kwibasirwa n’ibiza inshuro nyinshi, hakaba harashyizweho ingamba zo kuhabungabunga.

Kuzamura umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni umwe mu mihigo Leta y’u Rwanda ishyize imbere kuko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 byagenewe miliyari 122.4 Frw kandi amwe muri aya mafaranga azifashishwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibibazo bibangamira iterambere ry’ubuhinzi.

Mu bindi bizitabwaho kandi harimo gutunganya ibishanga n’ibindi byanya byagenewe ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’ibihakorerwa.

Mu 2020 ubuhinzi buzazamuka 2.8% kubera ibiza by’imvura, igabanuka ry’amasoko n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Dr Bucagu Charles, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gukumira impamvu zose zitera n’inkangu n’isuri
Umuyobozi Mukuru wa RWB, Prime Ngabonziza, yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye guhagarika gutanga impushya zo gutema ibiti mu rwego rwo kurinda ubutaka buhingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .