Iyi mbanzirizamasezerano ivuze ko ibihugu byombi byemeye ko bikwiriye gukuraniraho Visa, gusa impande zombi nizimara kuyemeranyaho no kureba niba ntabyahindurwa cyangwa bikanozwa, hazasinywa amasezerano ya nyuma.
Iyi mbanzirizamasezerano yemejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.
Igikorwa cyo kwemeza iyi mbanzirizamasezerano cyabereye mu Nama ya Guverinoma yayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani.
Kwemeza aya masezerano bivuze ko Abanyarwanda bazajya bashaka kugirira ingendo muri Qatar batazajya basabwa Visa. Ni nako bizajya bigenda ku baturage ba Qatar bashaka kujya mu Rwanda.
Kuva mu 2019 Leta ya Qatar yongeye u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya muri iki gihugu bakaba bahamagara iminsi 30 badafite Visa.
Gufungura amarembo ku baturage b’ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y’igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw’ibihugu.
Umuhango wo kwemeza iyi mbanzirizamasezerano ubayeho nyuma y’uko nubundi Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar, ndetse agirana ibiganiro na Emir w’iki gihugu, Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’akazi.
U Rwanda na Qatar bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano.
Mu Ukwakira 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!