Qatar mu micungire ya RwandAir, ubucuruzi n’ubukerarugendo: Imwe mu mihigo ya ba Ambasaderi bashya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Sena y’u Rwanda yemeje ba Ambasaderi bashya 10 bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, aho buri wese afite imihigo yibanda ahanini ku gukomeza umubano, ubuhahirane, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi bibyara inyungu ku mpande zombi.

Perezida Paul Kagame kuwa 15 Nyakanga 2019 yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, bagizwe n’amasura mashya n’abasanzwe muri izi nshingano bahinduriwe ibihugu.

Kuri uyu wa Kane, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagejeje ku nteko rusange raporo ku isuzumwa rya dosiye z’abasabirwa guhagararira u Rwanda mu mahanga bashya 10, aho bagiye bagaragaza imwe mu mirongo bazibandaho.

Icyifuzo cy’u Rwanda cyo gufatanya na Qatar mu micungire ya Sosiyete ya RwandAir, gukurikirana ibijyanye n’iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera, Qatar yemeye kugiramo uruhare, ishoramari n’ubukerarugendo, ni imwe mu mishinga iri ku mutima wa ba Ambasaderi 10 bemejwe na Sena.

-Gasamagera Wellars

Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, yagizwe ambasaderi muri Angola, aho azasimbura Alfred Kalisa wimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Angola n’u Rwanda ni ibihugu by’inshuti kandi bifite umubano ushingiye kuri za ambasade. Gasamagera avuga ko azashyira imbaraga mu kurushaho kubungabunga uwo mubano no kurushaho kuwubyaza umusaruro.

Avuga ko azita ku guteza imbere imikoranire ishingiye ku kongerera ubushobozi inzego z’ibihugu byombi ariko cyane cyane Angola, gukangurira abashoramari kuyishora mu Rwanda, abereka amahirwe atandukanye ahari, gukorana n’inzegoz’abanyarwanda cyane cyane kugira nabo abakangurire kujya ku isoko rya Angola.

U Rwanda, Uganda, Angola na RDC baherutse gusohora itangazo ry’abakuru b’ibi bihugu ku bijyanye n’umutekano mu karere no hagati y’u Rwanda na Uganda. Gasamagera akaba azakurikiranira hafi ibikubiye muri iri tangazo.

Gasamagera Wellars yemerewe guhagararira u Rwanda muri Angola

-Higiro Prosper

Higiro Prosper wagizwe ambasaderi muri Canada, yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL).

Avuga ko muri Canada azaharanira guteza imbere iterambere ry’igihugu binyuze mu butwererane bugamije iterambere no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ibicuruzwa byoherejwe muri Canada mu 2017 bifite agaciro hafi miliyoni ebyiri z’amadolari ariko ibyavuye muri Canada bigeze kuri miliyoni eshanu z’amadolari.

Higiro avuga ko azibanda ku kuzamura ubucuruzi u Rwanda rwohereze ibicuruzwa byinshi muri Canada, agakangurira abanyarwanda bo muri Diaspora, gushora imari yabo mu Rwanda no kubashishikariza gusura u Rwanda ku rwego rw’ubukerarugendo.

Azita ku gushyira hamwe abanyarwanda bari muri Canada kuko hariyo 15 000, ariko bari mu byiciro bitandukanye harimo abakurikira gahunda ndetse bashyigikiye politiki y’igihugu n’abandi bayirwanya ariko azagerageza guhuza ibyiciro byombi akabakangurira bose kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Ku bijyanye n’abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Canada, Higiro yavuze ko azaganira n’inzego za Canada, bagashakira hamwe igisubizo.

Ku kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kuko hariyo abagize uruhare muri Jenoside bakidegembyayo, Higiro yashimye ko Canada yatangiye kohereza bamwe kandi ko azakomeza kubakangurira gukomeza uwo murongo akazakorana n’inteko ishinga amategeko kugira ngo bashyireho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside.

Higiro Prosper avuga ko azaharanira guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Canada

-Amb. Kimonyo James

Amb. Kimonyo James uheruka gusimbuzwa nka ambasaderi muri Kenya yoherejwe mu Bushinwa, aho azasimbura Lt Gen Charles Kayonga.

Uyu mugabo ufite uburambe muri dipolomasi, avuga ko azateza imbere ubutwererane bugamije iterambere ry’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umeze neza kuva mu myaka 46 ishize, akazibanda ku gutuma ukomeza gukomera.

Kuba Abashinwa bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda kandi abanyarwanda bakaba babona u Bushinwa nk’isoko ryo gukoramo ubucuruzi, bizatuma Amb. Kimonyo yibanda cyane cyane ku gutuma ibyo bikorwa by’ubucuruzi birushaho kunoga kandi bikanoza n’umubano w’ibihugu byombi.

Amb. Kimonyo azakomeza guteza imbere ibijyanye n’uburezi, akazibanda ku guteza imbere cyane cyane ibyiciro bimwe by’ubumenyi u Rwanda rudafite nka Biomedical Engineering.

Amb. Kimonyo avuga ko ubucuruzi bw'u Bushinwa n'u Rwanda ari ibintu biri mu mihigo ye

-Dr Aissa Kirabo Kacyira

Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, yoherejwe muri ambasade nshya muri Ghana.

Avuga ko azibanda ku butwererane bugamije iterambere cyane cyane ko Ghana iri mu nzira nziza mu iterambere ry’ubukungu. Hari imikoranire mu by’ingabo hagati y’ibihugu byombi aho azakomeza guteza imbere umubano w’uko abasirikare babyo biga mu mashuri makuru ya gisirikare muri ibyo bihugu.

Muri Ghana nta banyarwanda benshi babayo ariko Dr Kirabo, yavuze ko abariyo azabashishikariza guteza imbere u Rwanda.

Mu bijyanye n’ubutwererane n’ubukungu, Ghana ifite ubukungu cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli n’ibindi, yavuze ko azagerageza guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera bo muri Ghana n’abo mu Rwanda.

Ghana yahawe icyicaro cy’ubunyamabanga bwa AfCFTA [isoko rusange rya Afurika], Dr Kirabo azakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’iri soko, amenyeshe amahirwe arimo gutanga, u Rwanda rurebe uko rwabigiramo inyungu.

Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, yoherejwe muri ambasade nshya muri Ghana

-Yasmin Amri Sued

Yasmin Amri Sued wari ushinzwe ibikorwa (Chargé d’affaires) mu butumwa bw’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yoherejwe muri Repubulika ya Korea nka ambasaderi.

Azibanda ku gukomeza umubano usanzwe umeze neza w’u Rwanda na Koreya y’Epfo, guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi, umuco n’ubuhinzi.

Yasmin Amri Sued azibanda ku gukomeza umubano usanzwe umeze neza w’u Rwanda na Koreya y’Epfo, guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi, umuco n’ubuhinzi

-Nkulikiyimfura François

Nkulikiyimfura wari ushinzwe imiyoborere muri Banki Nyafurika Itsura Amayambere (AfDB) i Nairobi muri Kenya, yagizwe ambasaderi muri Qatar.

Uyu mugabo wakoze no muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Qatar nubwo ari mushya uzagira umusaruro mwinshi mu bucuruzi n’ibikorwa remezo.

Avuga ko azibanda ku gukurikiranira hafi ibijyanye n’iyubakwa ry’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, Qatar yemeye kugiramo uruhare runini cyane ndetse n’imicungire ya sosiyete y’indege ya RwandAir leta y’u Rwanda yifuza gufatanya na Qatar mu kuyicunga.

Hari ukuzana abashoramari bava muri Qatar baza mu Rwanda, cyane cyane abaturage ba Qatar kuko bafite ubushobozi bakaza gushora imari ariko bakora n’ubukerarugendo, ubuvuzi n’ibindi.

Azateza imbere ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ku buryo byagira isoko cyane cyane ibikomoka ku buhinzi.

Nkulikiyimfura avuga ko azakurikirana n'ibijyanye n'icyifuzo cy'u Rwanda cyo gufatanya na Qatar mu micungire ya RwandAir

-Eng. Uwihanganye Jean de Dieu

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi.

Azibanda ku bijyanye no guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, kumenyekanisha u Rwanda muri Singapore, guteza imbere uburezi cyane cyane ibijyanye n’ubumenyingiro.

Azafasha u Rwanda gukomeza kwigira ku mikorere myiza ya Singapore yatumye ruba igihugu gifite ubukungu bwinshi mu gihe gito. Hari amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Singapore ajyanye n’ubugenzuzi bw’indege, azakomeza kureba ko bishyirwa mu bikorwa.

Singapore ni igihugu cya gatandatu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa ku buryo umwaka ushize hoherejweyo ibifite agaciro ka miliyoni 31 z’amadolari ya Amerika, ibi bizatuma ashaka uko bikomeza kuzamuka no gutera imbere.

Kuba Singapore ifite ibikorwa remezo bya mbere ku Isi, bizatuma areba uko bimwe muri ibyo bikorwa yabisangiza u Rwanda. Birimo nko gutwara abantu mu mijyi n’ibindi. Azareberera kandi Australia, New Zealand na Indonesia, aho hari imikorere myiza azaharanira ko bisangiza u Rwanda, ubukerarugendo n’ibindi.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Singapore buri mu byo azashyira imbere

-Rwakazina Marie Chantal

Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali agirwa ambasaderi mu Busuwisi. Rwakazina agiye gusimbura muri icyo gihugu Amb. Dr François -Xavier Ngarambe wimuriwe mu Bufaransa.

Avuga ko azibanda ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi n’imishinga u Busuwisi bufashamo u Rwanda, gukurikiranira hafi imikoranire y’u Rwanda n’imiryango ishamikiye kuri Loni no guteza imbere umubano w’u Rwanda n’iyo miryango.

Hari ugukangurira abashoramari b’Abasuwisi gusura imari mu Rwanda, kuhakorera ubukerarugendo no gushishikariza abacuruzi b’abanyarwanda kugira ibyo boherezayo.

Mu Busuwisi hari abanyarwanda bumva leta n’abayirwanya, Rwakazina akazibanda ku kugerageza kubegera bose akabakangurira gahunda za leta bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo yibanda cyane ku rubyiruko.

Abasenateri bamusabye ko yakwibanda ku mibanire y’ibihugu byombi kuko usanga ba Ambasaderi bibanda cyane ku mubano w’igihugu n’amashami ya Loni.

Rwakazina yasabwe guteza imbere umubano w'u Rwanda n'u Busuwisi

-Maj Gen Karamba

Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere yagizwe ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Tanzania ifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko hejuru ya 70% by’ibicuruzwa biruzamo binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam. Azibanda ku gusigasira umubano w’ibihugu byombi.

Maj Gen Karamba ku bijyanye n’umutekano, avuga ko bitewe n’aho Tanzania iherereye hari abashaka guhungabanya u Rwanda bayigiramo inzira mu bikorwa byabo byo gushaka guhungabanya umutekano, akaba azaganira n’inzego kugira ngo izo nzira zisibwe.

Hagati y’ibihugu byombi hasanzweho umubano wa polisi zabyo, Gen Karamba akaba azarushaho guteza imbere n’uw’inzego za gisirikare nawo ukanoga. Hari imishinga iri hagati y’ibihugu byombi y’ubuhahirane mu muhora wa ruguru azitaho kugira ngo igere ku ntego yayo.

Hari ukwegera abanyarwanda bari muri Tanzania akabasaba gukorera hamwe ndetse akabasobanurira gahunda za leta y’u Rwanda. Ku kibazo cy’ibicuruzwa by’u Rwanda bitakirwa neza muri Tanzania, Maj Gen Karamba yavuze ko azaganira n’inzego bireba kigashakirwa umuti.

Maj Gen Karamba azashyira imbere ibijyanye n'umutekano

-Hategeka Emmanuel

Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku rwego rwa Ambasaderi.

Hategeka avuga ko azakomeza kubungabunga umubano hagati y’ibihugu byombi akazibanda ku iterambere ry’ubukungu n’ishoramari. Hari uguteza imbere imishinga yatangiye n’iyaganiriweho, amasezerano menshi yasinyanye n’abashoramari benshi azi neza.

Hategeka Emmanuel avuga ko azakomeza kubungabunga umubano hagati y'u Rwanda na Leta zunze Ubumwe z'Abarabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (120938) visits: 0; popularity: 0 Re-process this page