Qatar Airways yasubukuye ibikorwa byayo mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Kanama 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Qatar Airways yasubukuye ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma y’amezi ane ingendo z’indege zihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa mu buryo butari busanzwe kuko yabaganyije ingendo zayo zikaba eshatu mu cyumweru aho kuba buri munsi.

Ubusanzwe Qatar Airways yakoraga ingendo za buri munsi ziva i Kigali zerekeza i Doha ariko iciye i Entebbe muri Uganda. Ubu ibikorwa byayo byatangiye itanyura muri Uganda kuko ho Ikibuga cy’Indege kigifunze.

Qatar Airways izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru, ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu. Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 15 kuri uyu wa Mbere nibwo urugendo rwa mbere rwakozwe ruva i Kigali rujya i Doha nta handi indege ihagaze.

Mu Rwanda hakorera ibigo by’indege birimo Qatar Airways, Ethiopian Airlines, Kenya Airways, Brussels Airlines, Turkish Airlines, KLM, EgyptAir, Jambo Jet yo muri Kenya na RwandAir.

Muri izi sosiyete zose, esheshatu nizo zimaze guhabwa uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa byazo mu Rwanda, aho zimwe zatangiye izindi zikaba zizatangira mu minsi iri imbere

Muri izo zemerewe gusubukura ingendo mu Rwanda harimo RwandAir, Ethiopian Airlines, Brussels Airlines, Qatar Airways, Kenya Airways na KLM.

Qatar Airways isubukuye ingendo mu gihe iri mu biganiro bya nyuma bigamije kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir. Muri Gashyantare uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko ibiganiro bigikomeje, gusa ko amasezerano atarasinywa.

Ati “Turi kuganira ku kuganira ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy’Indege kiri kubakwa n’Ikigega cyacu cy’Ingoboka, kugira ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.”

Yavuze ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho Kigali iherereye muri Afurika ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.

Al Baker yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry’imigabane ashyirwaho umukono.

Isinywa ry’aya masezerano yavuze ko rijyanye n’uko Qatar yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Qatar Airways yasubukuye ibikorwa byayo mu Rwanda, itangirana ingendo eshatu mu cyumweru ariko zishobora kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .