Putin yafashe ijambo mu nama ya Afurika n’u Burusiya yifuriza Kagame isabukuru nziza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yifurije mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’imyaka 62, mu ijambo yavuze atangiza inama ya mbere yiga ku mikoranire hagati ya Afurika n’u Burusiya.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu ni yo ya mbere ibayeho yiga ku mikoranire hagati ya Afurika n’u Burusiya, aho bwiyemeje gushyikira iterambere ry’uyu mugabane binyuze mu mishinga itandukanye.

Kuva mu 2015, u Burusiya bwatangiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika, aho bwasinye ajyanye n’ibya gisirikare n’ibihugu 21 ndetse mu myaka icumi ishize ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane bwavuye kuri miliyari 5.7 z’amadolari bugera kuri 20.4 z’amadolari mu 2018.

Ubwo hari hatangiye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama iri kubera i Sochi, Putin yahaye ikaze bose n’imiryango bakuriye abagaragariza ko ari igihe cyiza ko u Burusiya burushaho kugirana imikoranire na Afurika.

Yavuze ko kuri ubu u Burusiya buri mu biganiro bijyanye no koroshya ubuhahirane hagati yabwo n’ibihugu birimo Misiri, Maroc ndetse ko hari n’amasezerano azasinywa hagati yabwo n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Aha niho yahereye afata umwanya yifuriza Perezida Kagame uyobora Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba isabukuru nziza y’imyaka 62 y’amavuko.

Ati “Hagati aho reka mfate uyu mwanya nshimire Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku isabukuru ye y’amavuko. Turamwifuriza ibyiza byose. Ari kwizihiza isabukuru ye hano ari kumwe n’inshuti gusa ikibabaje ni uko ari mu bintu bijyanye n’akazi niho agomba kwizihiriza isabukuru ye.”

U Rwanda n’u Burusiya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mahugurwa ahabwa abantu batandukanye, uburezi, igisirikare, ubuvuzi na politiki.

Biherutse kandi gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu Bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Ubwo bushakashatsi buzajya bukorwa n’icyo kigo bugamije gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere no kubaka uruganda rutunganyirizwamo izo ngufu mu Rwanda.

Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie).

Mu 2018 kandi byatangajwe ko ibihugu byombi biri mu biganiro bijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare harebwa ku kongera ubushobozi n’ibikoresho ku buryo u Rwanda rwahabwa ubwirinzi bw’u Burusiya ku bitero byaturuka mu kirere.

Ubu bwirinzi bwo mu kirere bufasha mu gihe ahantu runaka haba hoherejwe igisasu nka missile, hifashishijwe ikoranabuhanga mu gukurikirana inzira yacyo, cyoherezwaho ikindi kikagishwanyuza mbere y’uko kigera ku butaka ngo kigire ibyo cyangiza.

U Burusiya buza mu bihugu bya mbere mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi haba mu myitozo n’ibikoresho, hakiyongeraho ko bwo intwaro hafi ya zose (niba atari zose) buzikorera mu nganda zabwo.

Muri iki gihe kandi itsinda ry’abahanga bo mu Burusiya bari mu bushakashatsi mu Rwanda ku bimera bisigaye mu ishyamba rya Nyungwe gusa ku Isi, aho bivugwa ko bishobora kuba byabyazwa imiti ivura indwara zinyuranye.

U Burusiya n’u Rwanda bifitanye umubano umaze imyaka 55 ushingiye kuri dipolomasi n’ubufatanye mu bya gisirikare na tekiniki, ubucuruzi, kungurana ubwenge binyuze mu burezi n’ibindi. Mu 2018, iki gihugu cyabarurwagamo Abanyarwanda 75 bari mu masomo mu bijyanye n’Ubuvuzi, Ubumenyi na Engineering.

Inkuru wasoma:

- Imyaka 62 iruzuye Perezida Kagame abonye izuba! Ibyaranze ubuzima bwe

- Putin: Intasi yahindutse Perezida utavugirwamo w’u Burusiya –Ikiganiro n’uwo baganiriye

Ubwo Putin yari amaze kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza n'abandi bamubwiye amagambo atandukanye yo kumwifuriza isabukuru
Putin yavuze ko iyi nama igamije gushimangira imikoranire hagati y'Umugabane wa Afurika n'u Burusiya
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama iri kubera i Sochi ku nshuro ya mbere
Perezida Kagame hamwe n'abandi bakuru b'ibihugu bakurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa mbere
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano ukomeye n'u Burusiya uri mu ngeri zitandukanye zirimo n'igisirikare aho iki gihugu giteganya kuruha ubwirinzi bwo mu kirere

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .