Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov ku wa 15 Werurwe 2025. Ati “Igihe kiracyahari nubwo kiri kuyongonga ku rwego rwo hejuru.”
Ku wa 14 Werurwe 2025, Putin yijeje abasirikare ba Ukraine bari muri Kursk umutekano, mu gihe baba bamanitse amaboko kuko bazengurutswe.
Yagize ati "Nibarambika intwaro zabo, bakitanga ku neza, tubijeje ko ntacyo ubuzima bwabo buzaba, tuzabakira mu cyubahiro hakurikijwe amategeko mpuzamahanga n’amahame yacu nk’u Burusiya."
Ibi Putin yabitangaje nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko hagomba kurebwa uburyo ubuzima bw’ibihumbi by’abasirikare ba Ukraine baherereye mu gace ka Kursk bwarokorwa kuko bakikijwe n’igisirikare cy’u Burusiya.
Icyo gihe Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati “Bwaba ari ubwicanyi ndengakamere, ibintu bitigeze bibaho kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi”.
Muri Kanama 2024 ni bwo Ukraine yagabye igitero simusiga mu gace ka Kursk aho yafashe umujyi muto wa Sudzha n’utundi duce twinshi.
Icyo gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko gufata aka gace ari kimwe mu bizabafasha mu biganiro by’amahoro n’u Burusiya.
Icyakora u Burusiya bwakoze iyo bwabaga mu kwigarurira icyo gice aho ku wa 13 Werurwe 2025, Moscow yari imaze kwigarurira 86% by’ubutaka bwa Kursk byari byarigaruriwe na Ukraine ndetse ko abasirikare ba Ukraine bahari bose bazengurutswe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!