00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF yihanangirije abacuruzi bazagerageza kuzamura ibiciro mbere ya Nyakanga 2025

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 February 2025 saa 01:57
Yasuwe :

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasabye abacuruzi bacuruza ibicuruzwa birebwa na politiki ivuguruye y’imisoro ko abazagerageza kuzamura ibiciro mbere y’igihe cyateganyijwe bazabihanirwa n’amategeko.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter, mu kiganiro yagiranye na RBA.

Hunde yavuze ko hari abacuruzi bashobora kwitwaza kuba ibyo bacuruza bigiye kuzamuriwa imisoro bagatangira kubizamurira igiciro mbere y’igihe cyatenganyijwe.

Yagaze ati “Ubu uwazamura ibyo acuruza ashingiye ku kuba hari itangazo rihindura imisoro n’imisoreshereze ku bicuruzwa runaka yaba ateye intambwe imusumba. N’amategeko yamuhana kuko niba baravuze ngo ni mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26 ni uguhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2025 si uguhera muri Gashyantare, Werurwe no muri Mata. Ubu turagurisha nk’uko bisanzwe.”

Hunde yongeyeho ko indi mpamvu abacuruzi badakwiye kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa birebwa n’iyo politiki ivuguruye uko biboneye, ari uko igiciro baranguragaho ibicuruzwa kitahindutse ko ahubwo ikizahinduka ari amafaranga abaguzi bishyura kandi ko biri mu nyungu z’abaturage.

Ati “N’igiciro cy’igicuruzwa runaka ku mushoramari nticyahindutse ikizahinduka ni uko umukiliya azongera icyo amuzanira. Twiteze ko dushobora kubona igabanuka ry’abakiliya kuko hari igihe ibicuruzwa bimwe Leta ibizamurira imisoro igamije kurinda umuturage. Nko ku itabi n’inzoga ishobora kuba igamije ko abantu babigura cyane kandi ni no gusaranganya ubutunzi igihugu gifite. Niba Unywa itabi n’inzoga ni ukuvuga ko iby’ibanze wamaze kubibona, gira icyo utanga rero kijye kugura iyo miti no kubaka ibyo bitaro.”

Politiki ivuguruye y’imisoro yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025 iteganya kongera imisoro ku bicuruzwa byari bisanzwe bisora birimo inzoga n’itabi.

Hazashyirwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro mushya ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwishyura bitewe n’uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n’abaturage benshi. Ibyo birimo telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ikindi giteganyijwe n’iyo politiki ivuguruye y’imisoro ni ugushyiraho umusoro mushya, uzwi nka ‘Digital Services Tax’, uzajya ukatwa ku bantu bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga ziva hanze y’igihugu nk’abishyura Netflix, Amazon n’izindi serivisi nk’izo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko impamvu nyamakuru yashingiweho iyo politiki ivuguruye, ari ukubasha gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ya NST2, kandi bikaba bisaba amikoro kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kigere ku rundi.

Biteganyijwe ko iyo politiki ivuguruye y’imisoro izagenda ishyirwa mu bikorwa kugeza mu 2029.

Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter yihanangirije abacuruzi barebwa n'imisoro ivuguruye bazagerageza kuzamura ibiciro mbere ya Nyakanga 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .