Iri murikabikorwa ry’iminsi ibiri ryasojwe ku itariki 13 Ukuboza 2024. Ryabereye i Kigali rihuriza hamwe ibigo bimurika ibyo bikora, biganira ku mahirwe ahari mu bijyanye n’ishoramari mu by’ubwubatsi, bisangira inaribonye ndetse n’imbogamizi zigihari.
Mu muhango wo gusoza iryo murikabikorwa, Umuyobozi wungurije wa PSF, Kimenyi Aimable yavuze ko igitekerezo Mr Roof yagize cyo guhuriza hamwe abakora ubucuruzi mu by’ubwubatsi bose kuva ku bashushanya imbata z’inzu kugeza ku isakaro ari ikintu gikomeye cyane.
Yagize ati “U Rwanda ni Igihugu kiri gutera imbere cyane no mu rwego rw’ubwubatsi ariko usanga abahabwa serivise zabwo hari izo batabona neza kubera kudakorera hamwe. Umuntu ashobora gufungura ‘quincaillerie’ akabikora ku giti cye ntamenyane n’abakeneye ibyo acuruza ngo bakorane, uwubaka inzu, ushyiramo imitako cyangwa se n’ufite igitekerezo kijyanye n’ubwubatsi ntibahure nk’abari mu mwuga umwe ngo habeho imikoranire”.
Yakomeje avuga ko “Nka PSF dushyigikiye cyane iki gitekerezo cya ‘Under one roof’ kuko cyahuje abantu bose bari mu mwuga baraganira bituma uwabaka amenya aho ibikoresho biva, abakeneye inguzanyo bahura n’ibigo by’imari bizitanga mu bwubatsi kandi biborohereza iyo ari benshi n’indi mikoranire inyuranye. N’ibindi bihugu byateye imbere usanga hahabaho gukorana kw’abantu bari mu mwuga umwe bigatuma bakora ibikorwa binini”.
Umuyobozi w’ibikowa by’ubucuruzi mu Kigo gishora Imari mu bijyanye n’Ubwubatsi cya UDL, Rubangura Claudette yavuze ko iryo murikabikorwa baryitezeho umusaruro ufatika mu bijyanye n’ubwubatsi.
Ati “Ntekereza ko imurikabikorwa nk’iri rizatanga umusaruro ukomeye mu rwego rw’ubwubatsi no ku gihugu muri rusange. Ibyo bizazamura ubukungu binyuze mu guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubumenyi kuko by’umwihariko twanaganiriye ku cyuho mu bijyanye n’ubumenyi kigihari. Nashishikariza n’ibindi bigo gutegura imurikabikorwa nk’iri Mr Roof yakoze”.
Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman yavuze ko kimwe mu bintu by’ingenzi bikenewe mu bijyanye n’ubwubatsi ari uguhuza imbaraga abantu bakamenyana kandi ko iryo murikabikorwa ryafashije kubigeraho.
Ati “Twamenye ko abantu benshi bakora mu by’ubwubatsi bari bakeneye uru rubuga kugira ngo bungurane ubumenyi kandi banahure n’abandi bakora muri uyu mwuga bamaze kubaka izina ndetse n’ingaga z’abanyamwuga mu by’ubwubatsi. Twishimiye uburyo abakora muri izo nzego bose bahuriye muri iri murikabikorwa ariko by’umwihariko hari harimo n’abadakora mu by’ubwubatsi ariko batanga serivise abubatsi bakenera”.
Fatima yongeyeho ko urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda rurimo amahirwe y’ishoramari yo kubyaza umusaruro kuko rugize 10% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu kandi rukaba ruri gukura cyane bijyanye n’iterambere ry’Igihugu.
Iryo murikabikorwa mu by’ubwubatsi ryateguwe na Mr Roof ribaye ku nshuro ya mbere ari na ryo rya mbere ribaye muri urwo rwego Rwanda, rikaba rizajya riba buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!