00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF igiye gutanga inka 16 ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu Bugesera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 April 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Karere ka Bugesera bwiyemeje gutanga inka 16 ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu mirenge yose uko ari 15 batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ni inka biyemeje gutanga ku wa Gatatu, tariki ya 6 Mata 2022, nyuma y’inama yahuje abayobozi ba PSF mu mirenge 15 n’ubuyobozi bwa PSF ku Karere. Wanabaye umwanya wo kwerekana abayobozi bashya baherutse gutorwa.

Perezida wa PSF mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yabwiye IGIHE ko inka bazatanga ari izihaka amezi makuru ngo bakazazitangana n’ibyangombwa byose mu rwego rwo gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka.

Ati “Twiyemeje inka 15 zo kuremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwiteza imbere, Umurenge wa Gashora rero wo wiyemeje gutanga inka ebyiri zihita ziba 16.”

Asiimwe yakomeje avuga ko inka bazatanga ari izihaka amezi makuru, zifite ubwishingizi bw’umwaka wose, ifite umunyu, ipombo ndetse ngo umuturage uzayihabwa azanubakirwa ikiraro mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Yakomeje avuga ko ubutumwa batanga nka PSF muri iki gihe ari ukwifatanya na bagenzi babo bari mu bihe bigoye, bakababa hafi kandi ngo abacuruzi bose barasabwa kwitwararika no gufasha bagenzi babo muri bi bihe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yashimiye abikorera bo muri aka gace ku nkunga biyemeje gutera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ati “Buriya hari ukuntu umuntu agira ubushobozi ariko ntagire umutima wagira icyo ukora. PSF rero turabashimira cyane by’umwihariko nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko uwo mutima wo gufasha bawugira si ubwa mbere badufasha kuko no mu myaka yashize hari ibikorwa bagiye badukorera.”

Yakomeje avuga ko abahabwa izo nka zibafasha cyane muri uru rugendo rwo kwiyubaka no gukomeza ubumwe biteza imbere.

Bankundiye yaboneyeho gusaba abarokotse muri iyi minsi 100 guha agaciro ibizakorwa, bakarushaho kwegerana no gufatana mu mugongo.

Ati “Kwibuka nibabikuremo imbaraga z’umutima kandi banibuke biyubaka kuko imyaka 28 ni urugendo rurerure. Nibagerageze gukomeza umurongo igihugu kiba cyatanze birinde icyabasubiza inyuma.”

Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi ari bwo PSF izatanga inka bemereye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri buri murenge hazatoranywamo umuntu umwe.

Perezida wa PSF mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko inka bazazitanga mu mpera z'uku kwezi
PSF igiye gutanga inka 16 ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu Karere ka Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .