PSD yasabye abagore kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ryasabye abanyamuryango baryo b’abagore bo mu Karere ka Kicukiro kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe igihugu giha umugore barushaho kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Ni ubutumwa bw’umwihariko abagore bahawe muri Kongere isanzwe yo ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020.

Kongere yari igamije kureba uburyo abagore bashishikarizwa kugira uruhare mu bikorwa bya Politiki bajya mu myanya ifata ibyemezo. Harimo kujya mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka no mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Imibare yerekena ko mu miyoborere ya PSD, mu Karere ka Kicukiro abagore bitabiriye kujya mu buyobozi nubwo ngo kubibashishikariza bikomeje.

Ku rwego rw’ako Karere, iri shyaka riyobowe n’umugore, Imirenge ine mu Mirenge 10 ya Kicukiro iyobowe n’abagore naho mu tugari 41 tw’ako Karere harimo abagore barenga 15 mu buyobozi bw’ishyaka.

Umuyobozi wa PSD mu Karere ka Kicukiro, Mukunde Angelique, avuga ko muri ako Karere abagore bafite intambwe bagezeho bitabira kujya mu buyobozi ariko bagiharanira ko umugore wese atinyuka akajya no mu zindi nzego zitari iz’ishyaka.

Ati “Urumva mu by’ukuri bamaze kubikangurirwa ariko turacyakomeza kubashishikariza no mu zindi nzego zifata ibyemezo kugira ngo umwana w’umukobwa, umugore ntasigare inyuma kuko na we afite ubushobozi atinyuke. Abagore twabashyize imbere ariko turacyakomeza guharanira ko umugore, umukobwa wese yitinyuka.”

Abo bayobozi bitabiriye Kongere yo ku rwego rw’akarere banategujwe Kongere y’iryo shyaka ku rwego rw’igihugu izaba tariki 23 na 24 Gicurasi 2020. Ni kongere izatorerwamo abayobozi basimbura abasoje manda y’imyaka itanu, abagore n’urubyiruko basabwe kwitegura kuziyamamariza kujya mu buyobozi bukuru bwa PSD.

Kongere yo ku rwego rw’Akarere yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi muri Kicukiro. Harimo komite yo ku rwego rw’akarere, komite Nkemurampaka, komite zo ku rwego rw’Umurenge na Perezida wa buri Kagari.

Iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo u Rwanda rwifatanye n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Visi Perezida wa Kabiri wa PSD ku rwego rw’igihugu, Nyirahirwa Veneranda yabwiye IGIHE ko bijyanye n’uburyo igihugu cyizihiza uwo munsi cyishimira uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu, na bo babihuje bazirikana aka gaciro.

Ati “Ni muri urwo rwego PSD tuzirikana agaciro k’umugore tuzirikana uruhare rwe mu buyobozi bw’umutwe wa Politiki ariko no mu buyobozi bw’igihugu noneho muri iyi kongere twongeye kubibutsa ngo ariko burya murashoboye kugira ngo bongere bumve agaciro igihugu kibaha ariko na bo babigire ibyabo hari igihe uzamura umuntu we ntazamukane n’uko umuzamura kubera kuguma mu mateka yitinya.”

Urutonde rugitunganywa rwerekana PSD ifite abanyamuryango barenga 720 mu Karere ka Kicukiro. Iri shyaka ryivugira ko ari irya kabiri mu gihugu rihagaze neza ryanaganiriye ku bijyanye no kwigira no kwishakamo ubushobozi mu mibereho yaryo.

Abagore basabwe kwitegura kuziyamamaza muri Kongere itaha izatora ababoyozi basha b'ishyaka
Kongere ya PSD ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro yitabiriwe n'abantu 80
Urubyiruko rwasabwe kuziyamamaza mu miyoborere y'ishyaka ku rwego rw'igihugu
Visi Perezida wa PSD ku rwego rw'igihugu, Nyirahirwa Veneranda na Perezida wa PSD muri Kicukiro Mukunde Angelique
Visi Perezida wa PSD, Nyirahirwa yasabye abagore kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .