PS-Imberakuri izafasha iki abarimu ishyize imbere isaba kujya mu Nteko?

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Kanama 2018 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ishyaka PS Imberakuri riri guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, rigaragaza ko hari impinduka ryifuza, zizashoboka niribona amajwi mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Iri shyaka rihamya ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko rigira uruhare mu kubaka igihugu no kugishakira ibyagiteza imbere.

Umuyobozi wa PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yabwiye IGIHE ati”Abantu bagira ngo kutavuga rumwe n’ubutegetsi ni ukujya mu muhanda abantu bakigaragambya, bagatwika amapine, nibyo bamwe baba bashaka.”

“Twe tugaragaza ibitekerezo binyuranye n’ibya Leta tutarwanye. Cya gihe cyo kurwana cyararangiye ubu turi mu gihe cyo kubaka igihugu dutuje.”

Iyo ngo ishobora kuba impamvu hari abavuga ko mu Rwanda nta ‘opozisiyo’ ihari, ariko “n’iyo twaba dufite ikitubangamiye tukivuga neza tutagiye mu muhanda.”

PS Imberakuri mu rugendo rugana mu Nteko

Ku nshuro ya kabiri, PS Imberakuri iri kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ifite abakandida 45. Yari yatanze benshi ariko icyenda ntibemererwa.

Mu matora aheruka mu 2013 iri shyaka ryariyamamaje ariko ntiryabona amajwi 5% asabwa ribone umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mukabunani yavuze ko bamaze kugira ubunararibonye muri politike, ndetse ibitekerezo byaryo byazanye impinduka kuva ryashingwa mu 2009.

Yakomeje agira ati “Mu 2013 twiyamamaje dusaba ko ururimi rw’Igifaransa rwakwigishwa nk’isomo kandi rugahabwa amasaha ahagije, guhera mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye. Ibyo byaratangiye.”

“Dufite ubunararibonye muri politike kandi hari n’ibindi bitekerezo byinshi dutanga bikagerwaho, ariko turifuza ko twajya mu Nteko kugira ngo birusheho kugira imbaraga.”

Yavuze ko nibagirirwa icyizere n’abaturage, bazakorera ubuvugizi mwarimu akongezwa umushahara, kuko guhembwa make ari kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho.

Ati “Bitewe n’uko umwarimu atashoboye kwigisha neza nk’uko bikwiye, abanyeshuri bariga bakarinda barangiza nta kintu kiri mu mutwe. Ibi rero biterwa n’uko umushahara wa mwarimu ari mucye cyane.”

“Mu bakandida bacu harimo abafite ubumenyi buhagije mu by’uburezi ku buryo twizeye ko ubunararibonye bwabo n’ibitekerezo bazatanga ari ingirakamaro.”

Hari ibyo PS Imberakuri isanga byanozwa

Bimwe mu bitekerezo iri shyaka rigaragaza, harimo ko uburyo imitwe ya politiki ihagararirwa mu nzego z’ibanze bwahinduka.

Mukabunani yagize ati “Iyo ari Meya akaba n’umuyobozi w’umutwe wa politike muri ako karere, yambara amakote abiri. Iyo hajemo inyungu za politike ajya cyane ku ruhande rw’abari mu mutwe we wa politike kurusha abatawurimo.”

Rigaragaza ko rizita ku bibazo birimo icy’amazi akomeza kuba ingume mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali.

Kuva PS Imberakuri yashingwa, yanyuze mu bibazo bikomeye birimo igihe abantu batandukanye bagaragazaga ko iri shyaka ryambuwe Bernard Ntaganda.

Gusa Mukabunani avuga ko ishyaka ridashingwa n’umuntu umwe, kandi kuba ubuyobozi bwahindagurika na byo ari ibisanzwe, nk’uko abarwanashyaka bava muri rimwe bakajya mu rindi.

Yakomeje agira ati “Ishyaka ni iry’abarwanashyaka nta muntu warinyaze, nta muntu warinyazwe, keretse iyo riba ritakiri mu Rwanda wenda hari nk’umunyamahanga waje akarijyana iwabo.”

Ni ubwa mbere mu myaka ya vuba amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ahagarariwe mu matora akomeye mu gihugu.

Irindi riri kwiyamamaza ni Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, ryaserukanye abakandida 32 mu matora y’Abadepite, ryifuzamo nibura imyanya irenga 10.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ateganyijwe ku wa 2 na 3 Nzeri 2018 ku mitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

Ku byiciro byihariye, amatora ateganyijwe ku wa 4 Nzeri 2018.

Umuyobozi wa PS Imberakuri, Mukabunani Christine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .