00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prophète Sikatenda yageze i Kigali yirahira Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 11:32
Yasuwe :

Prophète Jacques Neema Sikatenda uri mu bakozi b’Imana bakunzwe cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarubatse izina mu gukora ibitangaza no gusengera abarwayi, yageze mu Rwanda aho yatumiwe na Bishop Bosco Harerimana ukuriye Itorero Zeraphat Holy Church.

Uyu mukozi w’Imana yatumuwe mu giterane kiri kubera mu Rwanda kikazageza ku wa 12 Ukuboza uyu mwaka, aho kiri kuba ku nshuro ya mbere. Prophète Sikatenda afite insengero 475 muri DRC, akaba ari mu bikorwa byo kubaka urusengero rukomeye mu Mujyi wa Kinshasa, ruzajya rwakira abantu ibihumbi 85.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda rwahawe umugisha n’Imana kuko rufite ubuyobozi bwiza.

Ati “Turimo turabona ubwenge buhanitse bwa Perezida Kagame. Imana yamuhaye ubwenge buhanitse, ku bwanjye nkunze kumwita muzehe Kagame. Mwebwe birashoboka ko mutazi akazi ari gukora ariko twebwe turi hanze turabona ibikorwa bye. Ari kugerageza kugarura amahoro mu bihugu byinshi bya Afurika.”

Bishop Harerimana yatangaje ko ari umugisha kuba u Rwanda rwakiriye umukozi w’Imana nka Prophete Sikatenda, asaba Abanyarwanda kwitabira igiterane bakumva icyo Imana imutumye.

Ati "Ni byo duhamagarwa n’Imana, ariko iyo ugize umugisha ugira umubyeyi ukuriraho kuko umwana wese udafite aho yakuriye yitwa inzererezi, rero ndashima Imana ko yageze hano. Hari abantu benshi igiterane kizasiga bakiriye agakiza.”

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhirika ubwami bwa satani”, ikaba iboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Hagayi 2:22 havuga ngo “Kandi nzubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose. Nzubika amagare y’intambare n’abayagenderamo. Kandi amafarashi n’abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n’inkota ya mugenzi we.”

Iki giterane cyatumiwemo abaramyi nka Aline Gahongayire, Healing Worship Team, Alarm Ministries n’umuramyi Confy, hakiyongeraho na Fire Team ikorera umurimo w’Imana muri Zeraphat Holy Church.

Prophète Jacques Neema Sikatenda (hagati) ari kumwe na Bishop Bosco Harerimana wamutumiye (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .