Prof Rugege yanenze abadepite b’u Bwongereza bashatse kwivanga mu butabera bw’u Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yanenze abadepite b’ u Bwongereza baherutse gusaba ko Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara barekurwa, avuga ko inkiko z’u Rwanda zizewe bityo zitavugirwamo n’uwo ariwe wese.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’itangazamakuru, cyavugaga ku birebana n’icyumweru cy’Ubucamanza kizatangira tariki 25-29 Ugushyingo 2019.

Tariki 4 Ugushyingo 2019, abadepite barangajwe imbere na Baroness D’Souza wigeze kuyobora Sena y’u Bwongereza, bandikiye Perezida Paul Kagame bamusaba kurekura abahoze ari abasirikare barimo Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

Ku wa 31 Werurwe 2016 nibwo Byabagamba na Rusagara bahamijwe ibyaha birimo kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi uri abayobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu, bakatirwa igifungo cy’imyaka 21 na 20 nk’uko bakurikirana. Ubu ikibazo cyabo kiri mu Rukiko rw’Ubujurire.

Ubwo badepite bo mu Bwongereza bandikaga basabira Byabagamba na Rusagara kurekurwa, bavugaga ko bamaze imyaka itanu bafunzwe kandi ubuzima bwabo butameze neza, kuko Byabagamba yahawe inyunganirangingo nyuma yo kubagwa umugongo, mu gihe Rusagara arwaye prostate n’ibibazo byo mu ngingo.

Byongeye, ngo umugore wa Rusagara yitabye Imana uyu ari muri gereza ku buryo abana bamaze igihe badafte ababyeyi, bakaba bifuza kubana n’uwo basigaranye.

Ibaruwa y’abadepite b’u Bwongereza isoza ivuga ko "kurekura Byabagamba na Rusagara bizagaragariza u Bwongerza ndetse n’amahanga yose ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bamaze igihe bafunzwe."

Prof Rugege yavuze ko kuba hari abantu bashaka gushyira igitutu ku butabera b’u Rwanda, nta kibazo bikwiye guteza igihugu uretse ko nta n’uburenganzira babifitiye.

Yagize ati “Buri gihugu kigira ubutabera bwacyo kandi bwizewe, inkiko zacu nazo zirizewe, niba bo batazizeye ni akazi kabo, icyo tuzi ni uko inkiko z’u Rwanda ziringiwe kandi bigaragazwa n’abantu boherezwa mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Aba bagomba kumenya ko ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga kandi butavugirwamo n’uwaba ariwe wese.”

Prof Rugege yavuze ko nko mu myaka 10 cyangwa 15 ishize, aribwo wasangaga ubutabera bw’u Rwanda butarizerwaga neza ariko ko icyo gihe cyarangiye.

Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yasubije abadepite b’u Bwongereza basabye irekurwa rya Col Byabagamba na Rusagara

Prof Rugege yanenze abadepite b'u Bwongereza bashatse kwivanga mu butabera bw'u Rwanda
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yitabiriye ikiganiro ari kumwe n'Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza