Prof Nshuti yakiriye kopi z’impapuro zemerera Doudou Sow guhagararira Sénégal mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi Doudou Sow wagenwe n’igihugu cye nk’ugomba guhagararira Sénégal mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane nibwo Doudou Sow yashyikirije Prof Nshuti kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira Sénégal mu Rwanda.

Bombi baboneyeho n’umwanya wo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwushimangira.

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bushuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaba Perezida Kagame na Macky Sall.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abashakiyeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Uburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakarw n’ahandi.

U Rwanda ruhagarariwe na Amb Karabaranga Jean Pierre muri Sénégal.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .