00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Nshuti Manasseh yasabye abatujwe mu Busanza gufata neza inzu bahawe na leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 04:54
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh yasabye abatujwe mu Mudugudu w’Icyitekererezo wa Busanza gufata neza inyubako n’ibindi bikorwaremezo bahawe na Leta.

Ni ubutumwa yabahereye mu Muganda Rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, aho abatujwe mu Mudugudu wa Busanza bari bifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu bikorwa byo gukora isuku aho batuye.

Abatujwe muri uyu Mudugudu wa Busanza ni abimuwe muri Kangondo na Kibiraro aho bongeye kugaragaza akanyamuneza no gushimira uburyo Leta itekereza ku baturage bayo ikabashakira ibyiza.

Mu butumwa yahaye aba baturage, Prof. Nshuti Manasseh akaba n’imboni y’Akarere ka Kicukiro, yagarutse ku kwita ku isuku y’aho abaturage batuye n’aho bakorera, gufata neza inyubako batujwemo, abashishikariza gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere

Ni ibyashimangiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Urujeni Martine wagize ati “Umuganda twakoranye n’aba baturage ni uburyo bwo kuza kubafasha kumenyera aho bimukiye hashya no kubafasha gukora isuku kugira ngo twitegure ibi bihe by’imvura.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ni ugukomeza kugira isuku aho batuye, kuhafata neza no kubungabunga ubu busitani kubera ko burimo ibiti byera imbuto rero nibyera ni bo bizagirira akamaro mu bihe biri imbere.”

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2022, wabereye hirya no hino mu Midugudu igize igihugu, ahakozwe ibikorwa byo gukomeza kurwanya ibiza n’isuri cyane ko mu bihe biri imbere imvura izagwa ari nyinshi nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Iteganyagihe.

Prof Nshuti yifatanyije n'abatujwe mu Busanza mu muganda rusange
Inzego z'umutekano na zo zifatanyije n'abaturage mu muganda rusange
Ni umuganda rusange wa mbere bakoreyeyo kuva bakwimuka bose
Prof Nshuti yasabye abaturage gufata neza inzu batujwemo bavuye Kangondo na Kibiraro
Visi Meya Urujeni yibukije abatujwe mu Busanza ko bagomba kurangwa n'isuku
Urujeni yakoranye umuganda n'abatuye mu mudugudu w'icyitegererezo wa Busanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .