Prof Nshuti Manasseh yarahiriye guhagararira Leta muri EALA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yarahiriye guhagararira Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Prof. Nshuti yarahiye kuri uyu wa Kabiri mu Nteko Rusange ya EALA yabereye ku ikoranabuhanga yayobowe na Perezida w’iyi nteko Martin Ngoga, ari na we wamurahije.

Nk’uko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba abiteganya mu ngingo ya 48, Minisitiri, umwungirije cyangwa Umunyamabanga wa Leta, ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango, muri buri gihugu kiwugize aba abahagarariye Leta muri EALA.

Itegeko rigenga EALA, riteganya ko ‘Nta wugize iyi nteko ushobora kwitabira cyangwa ngo agire uruhare mu bikorwa by’inteko atabanje kurahira cyangwa kwiyemeza kubahiriza ibikubiye mu masezerano’.

Nyuma yo kurahira, Prof. Nshuti Manasseh yahise ahabwa inshingano zo kuyobora Akanama k’Abaminisitiri ba EAC kuko u Rwanda ari rwo rukiyoboye EAC bitewe n’uko manda yarwo yarangiye ariko rugakomeza kuyobora kuko Coronavirus yatumye hataba Inama y’Abakuru b’Ibihugu rwagombaga gusimburirwamo.

Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umunyamabanga wa Leta ku wa 30 Mata 2020, yasimbuye Amb. Nduhungirehe Olivier wakuwe kuri uwo mwanya yari amazeho imyaka isaga ibiri.

Prof. Nshuti Manasseh afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PHD, mu by’Ubukungu [Finance] n’Impamyabumenyi ihanitse mu by’Imari (Masters of Business Administration in Accounting) zombi yakuye kuri Aberdeen University yo muri Ecosse. Anafite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi (Bachelor of Commerce) yavanye muri Kaminuza ya Makerere.

Prof. Nshuti Manasseh afite uburambe bw’imyaka irenga 23 mu burezi n’ubuyobozi bw’amashuri makuru na kaminuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yarahiriye guhagararira Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .