00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Musahara wari umwarimu muri UR yitabye Imana

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 November 2024 saa 12:12
Yasuwe :

Prof. Musahara Herman wari impuguke n’umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Yitabye Imana nyuma yo kujya kwivuze mu Buhinde, ariko akavayo yaramaze gutakaza imbaraga z’umubiri, ibyaje no kumuviramo urupfu.

Ni inkuru yamenyekanye ku wa 20 Ugushyingo, 2024.

Dr. Joseph Nkurunziza, Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyakwigendera yakoreragamo, yabwiye ikinyamakuru The Kaminuza Star cya Kaminuza y’u Rwanda, ko bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Prof. Musahara kandi bihanganishije umuryango we.

Ati “Twamenye inkuru y’urupfu rwe, kandi turihanganisha umuryango we. Turahari ngo tumuherekeze mu cyubahiro.”

Yakomeje avuga ko nka Koleji y’ubukungu, bashima umurava n’ubwitange byaranze ubuzima bwa Prof. Musahara n’uburyo yahoraga aharanira iterambere ry’ubumenyi n’ubukungu.

Dr. Jean Bosco Shema, Umuyobozi muri UR, Ishami rya Huye, yabwiye IGIHE ko nka Kaminuza babuze umuntu w’ingirakamaro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Ati’’ Mu buzima, byose turabyakira. Ni inkuru yatubabaje, ariko turamusabira ku Mana ngo aruhukire mu mahoro.’’

Mu bijyanye n’amashuri yize, Prof. Musahara yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’iterambere yakuye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo, ubu akaba yari Associate Professor.

Yabanje kwiga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro ya gatatu cya Kaminuza mu bukungu , nyuma yo gusoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR) mu ishami ry’ubukungu.

Prof. Musahara yatangiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1997 icyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR), aho yakoreraga mu ishami ry’ubukungu kugeza. Mu 2014 yayoboye Ishuri ry’Ubukungu muri UR.

Prof. Musahara yabaye n’umushakashatsi ukomeye mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi (Organization for Social Science Research in Eastern and Southern Africa) gifite icyicaro muri Ethiopia, imirimo ashimwa kuba yarakoze neza.

Prof. Musahara yavutse mu mu 1955, akaba yitabye Imana afite imyaka 69, asize abana batandatu n’umugore.

Prof. Musahara yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .