00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Lyambabaje yanenze abarimu ba Kaminuza barimo Dr Léon Mugesera wavuze ijambo ryakongeje Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 17 Kamena 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yavuze ko mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hari harimo abarimu bo muri Kaminuza, abashakashatsi n’abandi bantu bize, ibintu kuri we ngo bigayitse ndetse abariho ubu bakwiye kubikuramo isomo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR] bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof Lyambabaje yavuze ko mu 1960 hari imiryango myinshi y’abatutsi yavanywe mu byayo itwarwa n’abasirikare mu duce twabagamo inyamanswa nyinshi kugira ngo nibagerayo zizabarye. Mu 1973 nabwo abatutsi bari mu mashuri baratotejwe, baricwa abanda barahunga

Prof Lyambabaje yavuze ko ibi bikorwa bya kinyamanswa byakorerwaga Abatutsi mu Rwanda byakomeje kugera mu 1990, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga abatutsi bamwe bafunzwe abandi bakwicwa bitwa ibyitso.

Ati “Ntabwo ari ibintu byabaye igihe kimwe, ni ibintu byagendaga bigaruka, bigaruka. Ni yo mpamvu abakiri bato ayo mateka mugomba kuyashaka mukayasoma, mukayumva kandi mugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu gihugu cyacu n’ahandi aho ariho hose ku Isi.”

Prof Lyambabaje mu 1994 yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, avuga ko bigayitse kuba bamwe mu bari abarimu bagenzi be, abashakashatsi n’abandi bakoranaga bagize uruhare mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze ingero z’abarimo Dr Léon Mugesera, wamahijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu mu 2016, igihano cyaje kongera gushimangirwa n’Urukiko rw’Ubujurire mu 2020.

Prof Lyambabaje ati “Ntabwo nakwirirwa mbisubiramo ariko hari ijambo ryavugiwe ku Kabaya na Léon Mugesera, ryakongeje iyicwa ry’Abatutsi mu gihugu cyose, ibyo ngibyo Mugesera akaba ari umuntu wize, wagiye gukora PhD muri Canada ararangiza, yari umwarimu muri Kaminuza.”

Yakomeje agira ati “Mu 1994, bajya bababwira ishyaka bitaga CDR, uwari urikuriye, uwari ku isonga yari umwarmu mugenzi wacu, ari nawe wazanye amategeko 10 y’Abahutu, agerageza kumvisha ko Abahutu bagomba kwanga Abatutsi. Ibiro bye byari hafi y’ibyanjye.”

Prof Lyambabaje yatanze izindi ngero, ahera ko asaba ko kwigisha ubwenge utubatse ubumuntu bw’abantu aho kugira ngo bigirire igihugu akamaro bishobora kugisenya ari nayo mpamvu abarezi n’ibigo bishinzwe kurerera igihugu bikwiye kwibanda ku kubaka ubumuntu.

Mafeza Faustin wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yatanze ikiganiro cyibanze ku ngamba zo guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagarutse ku mpamvu ibibatera, imiyoboro bakoresha ndetse n’izo ngamba ziba zihari mu kubarwanya.

Mafeza yasobanuye ko ihakana n’ipfobya rya Jenoside ari igikorwa kigamije guhakana ko habayeho umugambi wo kurimbura Abatutsi cyangwa uburyo bwakoreshejwe mu kubarimbura haba mu gutegura jenoside ko bitigeze bibaho.

Ati “Abanyarwanda bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akenshi babiterwa no gukomeza kugundira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka gukomeza umugambi wa jenoside, guhisha uruhare rwabo muri jenoside, gushakisha imibereho banyuze mu guharabika u Rwanda n’ubutegetsi dufite mu gihugu cyacu. Abenshi twumva bahakana jenoside ni izo mpamvu zibibatera.”

Yakomeje agira ati “Abanyamahanga bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abenshi usanga ari abari abambari ba leta za mbere ya jenoside zarangwaga no kuvangura no gucamo ibice abanyarwanda ndetse bamwe bakaba baragize uruhare mu gushyiraho amategeko na politiki y’ivangura mu Rwanda.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG), Muneza Emmanuel, yavuze ko nk’abakiri urubyiruko bafite umukoro ukomeye wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside by’umwihariko ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko rwa AERG rwasabwe gufata iya mbere mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri UR wabereye i Gikondo ahari icyicaro cya Kaminuza y'u Rwanda
Prof Lyambabaje na Dr Musafiri bashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mafeza Faustin yavuze ko urugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari urwa buri wese
Dr Musafiri yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi ariko abize nabo bakabigiramo uruhare rukomeye
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 muri UR wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof Lyambabaje , yanenze abari abarimu n'abashakashatsi bijanditse muri Jenoside
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi, Dr Papias Malimba Musafiri, yasabye abakiri bato guharanira ko Jenoside itongera kubaho haba mu Rwanda n'ahandi hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .