Prof Lwakabamba yasabye abarangije Riviera High School kuzaba ba ambasaderi beza

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Kanama 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UNICAF mu Rwanda akaba no mu nama y’ubutegetsi y’ishuri Riviera High School, Prof Silas Lwakabamba, yasabye abanyeshuri baharangije amasomo kuzaribera ba ambasaderi beza aho bazajya kwiga, bagakomeza no kurangwa n’ikinyabupfura.

Prof Lwakabamba yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo abanyeshuri 198 biga muri iri shuri baharangizaga amasomo yabo mu byiciro bitandukanye ku nshuro ya 12.

Abaharangije ni abigaga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatandatu, abiga mu mwaka wa 13 na 11 mu masomo ya Cambrige n’abigaga amasomo ya BTEC ajyanye n’ubukungu.

Prof Lwakabamba yasangije aba banyeshuri uburambe afite mu bijyanye n’uburezi, ababwira ko amazemo imyaka irenga 48 by’umwihariko imyaka 23 ari mu by’uburezi mu Rwanda.

Yasabye abarangije amasomo muri Riviera High School ko nubwo barangije kwiga ariko bagomba gukomeza guharanira kugera kure.

Yagize ati “Buri gihe aho usoreje burya ni naho haba hari itangiriro, murangije amasomo ariko mugiye gutangira andi mashya, kuri mwe muzajya muri Kaminuza mwitegure kwiga kandi cyane, muzaharanire kubona izindi nshuti nshya kandi mubanze mwimenye munakomeze kuba ba ambasaderi beza ba Riviera High School.”

Yakomeje agira ati “Nimwe ubwanyu muzarema ubuzima bwiza, mugomba kwita ku byo mwahisemo kwiga kuko iyo uhisemo nabi usoza nabi, mugomba kugira ikinyabupfura kuko iyo ugifite ukora neza.”

Prof Lwakabamba yashimiye ababyeyi bafite abana babo barangije muri iri shuri cyangwa abahiga, ababwira ko bafite izindi nshingano zo gukomeza kubafasha mu kwiga.

Yagize ati “Ni ngombwa ko mukomeza gufasha aba banyeshuri mu masomo mu gihe kiri imbere no mu byo bahitamo, hari aho usanga ababyeyi badashyigikira amahitamo y’abana babo ariko mureke abanyeshuri ubwabo bihitiremo kandi mubafashe.”

Ati “Ndatekereza ko ababyeyi bagomba kubera intangarugero abana babo, burya iyo umubyeyi afite ikinyabupfura ni nako umwana we azakigira, mu gihe abana bari mu rugo mukwiye kubigisha uko ubwabo bagomba kwikemurira ibibazo bibavutsemo, hari abazajya kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika kandi nta babyeyi muzaba muhafite, mu gihe muzaba mwabigishije uburyo bwo kwikemura ibibazo ndatekereza ko bizabafasha.”

Umuyobozi wa Riviera High School, Boniface Onyango, yashimiye abanyeshuri baharangije, ashimira ubufatanye bafitanye n’ababyeyi kuko aribwo bwatumye iri shuri rikomeza kuza mu mashuri atsindisha neza mu myaka itatu ishize mu gihugu.

Yagize ati “Ibyo iri shuri ritanga ntabwo bigarukira gusa mu masomo ahubwo no muri siporo, ibiganiro mpaka mu banyeshuri, muzika n’ibindi, urugero nk’ubu ubwo hasozwaga amarushanwa y’ibiganiro mpaka muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iri shuri ryegukanye umwanya wa mbere.”

Yavuze ko kandi ko iri shuri rigira uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye babagenera ubufasha.

Riviera High School ni ishuri riherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo rikaba ryaratangiye muri Mutarama 2007, rizwi mu gutanga amasomo y’integanyanyigisho z’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’iziri ku rwego mpuzamahanga (BTE) azwi nka Cambridge.

Iri shuri ryakiri abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Abanyeshuri 198 nibo barangije amasomo yabo muri RIVIERA High School mu mwaka wa 2019
Abanyeshuri barangije muri Riviera High School bafashe umwanya wo gukata umutsima kubera umusozo bagezeho w'amasomo muri iri shuri
Abanyeshuri barangije muri RIVIERA High School basabwe na bagenzi babo kuzaba umusemburo w'aho bagiye
Abarangije muri iri shuri basabwe kuzaba ba ambasaderi beza aho bazajya kwiga no mu mahanga
Abarangije muri iri shuri bashimiwe uburyo bitwaye mu myaka bahamaze
Abarangije muri Riviera High School basabwe kandi gukomeza kuba intangarugero no kurangwa n'ikinyabupfura aho bazajya
Abayobozi muri iri shuri nabo bashimiwe uruhare bakomeje gutanga rutuma rikomeza kuza ku isonga mu gutsindisha mu gihugu
Iri shuri ryavuze ko uretse kwigisha amasomo, abana bahigira bahana n'ubundi bumenyi burimo umuziki ariko no kumenya umuco
Onyango Boniface yavuze ko kandi ko iri shuri rigira uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye babagenera ubufasha
Prof Lwakabamba yasabye abarangije Riviera High School kuzaba ba ambasaderi beza
Umuyobozi wa Riviera High School Boniface Onyango, yashimiye abanyeshuri baharangije
Umuyobozi w'iri shuri yifatanyije n'aba banyeshuri muri iki gikorwa
Umuziki ni kimwe mu byaranze igikorwa cyo kwishimira abarangiye muri Riviera High School
Yavuze ko ubufatanye n’ababyeyi aribwo bwatumye iri shuri rikomeza kuza mu mashuri atsindisha neza mu myaka itatu ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza