Amakuru IGIHE yamenye ni uko Prof. Kayumba Pierre Claver wari usanzwe utuye kuri 12 mu Mujyi wa Kigali, yajyanywe igitaraganya mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ahagera yashizemo umwuka.
Mu butumwa bw’abihanganishije umuryango wa Prof. Kayumba Pierre Claver bagarutse ku bunyangamugayo bwamuranze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Ntaganira Vincent, yihanganishije nyakwigendera, uri no mu bashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza Umuryango w’Abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG).
Yagize ati “Inkuru mbi kandi itunguranye, Prof. Kayumba P. Claver wo muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Medical Supply Ltd yitabye Imana. Tuzahora twibuka uguca bugufi kwe, ubwitange no gukunda igihugu. Sinzibagirwa uruhare rwe mu itangizwa rya @AERGFAMILY mu 1996.’’
Sad & sudden news: Prof. Kayumba P. Claver of @Uni_Rwanda & Chairperson of the Board of Dirctors Rwanda Medical Supply Ltd has just passed away. Will always remember his humility, resilience & patriotism. I will never forget his active role in creating @AERGFAMILY back in 1996.
— Dr. Vincent Ntaganira (@vntaganira1) November 23, 2020
Dr Ntaganira uri mu batangije AERG yabwiye IGIHE ko Prof. Kayumba P. Claver yari umusore w’intarumikwa, ‘w’umwana mwiza w’inyangamugayo.’
Nubwo Prof. Kayumba P. Claver atari mu banyeshuri 12 batangiye AERG, yababaye hafi muri icyo gikorwa.
Yakomeje ati “Dutangira AERG, twaratangiye abantu baza gusinya, na we ari mu basinye. Ari mu bantu twakoranaga, yari umwana mwiza pee.’’
Prof. Kayumba Pierre Claver afiye Impamyabumenyi y’Icyiciro gihanitse mu bijyanye na Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi.
Uyu mugabo wari Umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ushinzwe Ishami ry’ibijyanye n’itangwa ry’amasoko y’imiti n’ikorwa ryayo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!