Prof. Kanyarukiga yatorewe guhagararira Kaminuza n’amashuri makuru byigenga muri Sena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Prof. Kanyarukiga Ephrem wigisha indimi n’ubuvanganzo muri Kaminuza ya Kigali yatorewe kuba Umusenateri.

Prof. Kanyarukiga wabaye Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA), yari ahatanye n’abandi babiri ku mwanya w’umusenateri utorwa mu barimu n’abashakashatsi ba Kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Yatowe ku majwi 59.3% mu gihe abandi bari bahataniye uyu mwanya uwamukurikiye ari Munyamasoko Cyeze Emmanuel wagize amajwi 27.0% naho Nkundabatware Innocent agira amajwi 13.7%.

Mu matora y’abasenateri kandi yabaye kuri uyu wa Kabiri, Prof. Niyomugabo Cyprien, ni we watoye n’abarimu n’abashakashatsi ba Kaminuza n’amashuri makuru bya leta.

Prof Niyomugabo yagize amajwi 66.6%, naho Prof. Kayumba Pierre Claver bari bahanganye agira amajwi 33.4%.

Kuwa Mbere hatowe abasenateri 12 bahagarariye intara n’Umujyi wa Kigali. Abo ni Ntidendereza William uhagarariye Umujyi wa Kigali, Dr. Laetitia Nyinawamwiza na Dr. Faustin Habineza bahagarariye amajyaruguru, Mureshyankwano Marie Rose, Dr Havugimana Emmanuel na Dushimimana Lambert bahagarariye Uburengerazuba.

Hari kandi Umuhire Adrien, Nkurunziza Innocent na Uwera Pelagie bahagarariye Intara y’Amajyepfo hari kandi na Bideri John, Nsengiyumva Fulgence na Mupenzi George bahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali n’abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri bahagarariye amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.

Prof. Kanyarukiga Ephrem yatorewe guhagararira Kaminuza n'amashuri makuru byigenga muri Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza