Prof Mbanda yitabye Imana kuwa 13 Mutarama 2023 azize urupfu rutunguranye.
Yashyinguwe kuri uyu wa Mbere mu irimbi rya Rusororo, ahari heteraniye imbaga y’inshuti n’abandimwe baje gufata mu mugongo umuryango wa Mbanda.
Prof Mbanda yashyinguwe nyuma y’umunsi hakozwe igitaramo cyo kuzirikana ubuzima bwe, bwaranzwe n’ubuhanga no kwicisha bugufi kandi akaba inshuti ya bose.
Yashyinguwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi muri Guverinoma nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwari Pascal n’abandi.
Kalisa Mbanda yavutse ari imfura mu muryango w’abana umunani babyawe na Gatete André na Mukanyonga Josephine, avukira i Murambi mu Karere ka Rulindo mu 1947.
Yize amashuri abaza ahitwa i Mugambazi mu myaka ya 1955, ayarangiza afite amanota menshi ku buryo yabonye ishuri muri Collège Saint André i Nyamirambo. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yagikomereje muri École des Sciences de Musanze, akomereza muri Athénée Royale de Goma.
Kaminuza yayize i Kinshasa akomereza mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuve, aho yavuye asubira kwigisha muri Kaminuza i Kinshasa.
Prof Kalisa Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Kuri ubu kandi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Icyubahiro [Chancellor] wa Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK.
Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.
Prof Kalisa Mbanda kandi yabaye umwarimu muri kaminuza ndetse aza kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1995-1998.
Yakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu Igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’Icyaro n’Ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.
Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG, MINAGRI/RSSP n’ibindi.








































Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!