Prof. Gahutu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Prof. Jean Bosco Gahutu wigishaga muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima, CMHS, muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yamenyekanye kuri uyu wa 7 Nzeri 2020. Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mwarimu yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Prof. Gahutu wari usanzwe ari n’umushakashatsi.

Yagize iti “Tubabajwe no kumenyesha urupfu rw’inshuti yacu Prof J.B Gahutu watabarutse uyu munsi. Tuzahora twishimira ubumuntu bwe, umuhate udasanzwe n’uruhare rwe mu guteza imbere ubushakashatsi. Turihanganisha umuryango we muri iki gihe cy’akababaro. Uruhukire mu mahoro Prof. [Gahutu]’’

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, na we yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu, umushakashatsi witanga kandi w’umunyamurava cyane muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima, CMHS muri Kaminuza y’u Rwanda. Aruhukire mu mahoro.’’

Prof. Jean Bosco Gahutu yigishaga mu Ishuri ry’ibijyanye n’Ubuvuzi na Farumasi muri CMHS ayo yatangaga amasomo ajyanye n’Imikorere y’ibice by’umubiri (Physiologie).

Uyu mwarimu yavutse mu 1961, afite Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi hagati ya 1990-1993.

Mu Ugushyingo 2016, Prof. Jean Bosco Gahutu ari muri batatu bashyikirijwe imidali n’Ikigo Mpuzamahanga guteza imbere Ubumenyi, The Worl Academy of Sciences, TWAS, abikesha ubushakashatsi yakoze ku mirire.

Uyu mudali wa ‘TWAS Medal Lectures’ Prof Gahutu yasangiye na Prof Daan Frenkel wo mu Bwongereza, na Dr. Samira Omar Asem wo muri Kuwait, watangiye gutangwa mu 1996, hashimirwa abafite ibyo bagezeho mu bushakashatsi, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Prof. Gahutu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .