00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Dusingizemungu yasabye ko u Bubiligi bujyanwa mu nkiko kubera ibyaha bwakoreye u Rwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 April 2025 saa 09:16
Yasuwe :

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yagaragaje ko u Rwanda rukwiriye kureba uburyo ibihugu biyobowe n’u Bubiligi byaruhemukiye bikarugeza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byajyanwa mu nkiko.

Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe n’inkengero zayo, ahazwi nk’Amayaga.

Prof Dusingizemungu yagaragaje uburyo abakoloni bambuye u Rwanda ibice byarwo, bakanakongeza urwango rwaje kuvamo na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bagomba kubiryozwa kuko ibimenyetso bihari.

Yakomeje avuga ko mu mateka y’u Rwanda hagaragaramo ibikorwa byagiye bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’umuco wabo, ibigomba kurebwaho ababigizemo uruhare bakajyanwa mu nkiko.

Yavuze ko iyo umuntu arebye ikarika y’u Rwanda rwa mbere y’abakoloni, abona uburyo Ababiligi bahemukiye u Rwanda barwambura ibice bimwe bikomekwa kuri Uganda, ibindi bikajya kuri RDC, ibyakurikiwe no kugirira ubugome igihugu.

Ati “Ntekereza ko igihe kigeze ngo habe hatangwa ikirego. Dufite abadufasha b’impuguke mu mategeko. Dukwiye gutinyuka tugatanga ikirego kuko dufite abahanga babidufashamo.”

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, na we yagaragaje ko ibimenyetso byo kurega Ababiligi bashegeshe u Rwanda bashyigikira ibikorwa by’amacakubiri bihari.
Yavuze ko na we yajyaga atekereza ku buryo ubukoloni bwakoze ishyano mu Rwanda n’ubu ingaruka zabwo zikaba zikigaragara.

Ati “Birashoboka ko babazwa mu rwego rw’ubutabera ibyo bakoze, kuko birenze intekerezo za muntu. Ntabwo niriwe mvuga uburyo badutwaye umutima, tukagenda mu bitekerezo byabo n’ubu tukaba twumva ko ari bo bantu ba mbere, ko ari bo rugero.”

Yifashishije ingero, Dr. Gakwenzire, yerekanye bimwe mu biri mu nyandiko, byakwifashishwa mu kurega abakoloni ku bw’urwango bakongeje mu Rwanda.

Yatanze ingero ebyiri zo mu 1960 no mu 1961, ubwo habaga ubwicanyi bwinshi muri iyo myaka, uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, muri raporo yakoze ku byabereye ku Kicukiro, akavuga ko “nta kibazo gihari, uretse ko Abahutu bishimiye intsinzi yabo muri za komini, bakubise Abatutsi, banasambanya Abatutsikazi baho.”

Ubwo raporo yageraga ku muyobozi mukuru (Résident), witwaga Colonel Guy Logiest yanditse ashimagiza Abahutu bafashe ku ngufu Abatutsikazi, ndetse ko bafashe inka z’Abatutsi bakazirya.

Dr Gakwenzire akomeza avuga ko ababikoze bahorana ipfunwe ry’iryo bakoze, ariko kandi bakwiye gukurikiranwa.

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko bikwiye ko u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bukanakongeza amacukuburi bwajyanwa mu nkiko
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko ibimenyetso byashingirwaho Ababiligi bajyanwa mu nkiko bihari
Abanyamayaga bongeye kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rw'Akarere ka Ruhango rushyinguwemo abasaga ibihumbi 63
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Ruhango, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 38, irimo itandatu yabonetse n'indi 32 yimuwe
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr.Uwamariya Valentine, usanzwe ari n'imboni y'Akarere ka Ruhango yifatanije n'Abanyamayaga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasenateri barimo na Uwizeyimana Evode, na bo bari bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars na we yari yifatanije n'Abanyamayaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .