Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe n’inkengero zayo, ahazwi nk’Amayaga.
Prof Dusingizemungu yagaragaje uburyo abakoloni bambuye u Rwanda ibice byarwo, bakanakongeza urwango rwaje kuvamo na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bagomba kubiryozwa kuko ibimenyetso bihari.
Yakomeje avuga ko mu mateka y’u Rwanda hagaragaramo ibikorwa byagiye bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’umuco wabo, ibigomba kurebwaho ababigizemo uruhare bakajyanwa mu nkiko.
Yavuze ko iyo umuntu arebye ikarika y’u Rwanda rwa mbere y’abakoloni, abona uburyo Ababiligi bahemukiye u Rwanda barwambura ibice bimwe bikomekwa kuri Uganda, ibindi bikajya kuri RDC, ibyakurikiwe no kugirira ubugome igihugu.
Ati “Ntekereza ko igihe kigeze ngo habe hatangwa ikirego. Dufite abadufasha b’impuguke mu mategeko. Dukwiye gutinyuka tugatanga ikirego kuko dufite abahanga babidufashamo.”
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, na we yagaragaje ko ibimenyetso byo kurega Ababiligi bashegeshe u Rwanda bashyigikira ibikorwa by’amacakubiri bihari.
Yavuze ko na we yajyaga atekereza ku buryo ubukoloni bwakoze ishyano mu Rwanda n’ubu ingaruka zabwo zikaba zikigaragara.
Ati “Birashoboka ko babazwa mu rwego rw’ubutabera ibyo bakoze, kuko birenze intekerezo za muntu. Ntabwo niriwe mvuga uburyo badutwaye umutima, tukagenda mu bitekerezo byabo n’ubu tukaba twumva ko ari bo bantu ba mbere, ko ari bo rugero.”
Yifashishije ingero, Dr. Gakwenzire, yerekanye bimwe mu biri mu nyandiko, byakwifashishwa mu kurega abakoloni ku bw’urwango bakongeje mu Rwanda.
Yatanze ingero ebyiri zo mu 1960 no mu 1961, ubwo habaga ubwicanyi bwinshi muri iyo myaka, uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, muri raporo yakoze ku byabereye ku Kicukiro, akavuga ko “nta kibazo gihari, uretse ko Abahutu bishimiye intsinzi yabo muri za komini, bakubise Abatutsi, banasambanya Abatutsikazi baho.”
Ubwo raporo yageraga ku muyobozi mukuru (Résident), witwaga Colonel Guy Logiest yanditse ashimagiza Abahutu bafashe ku ngufu Abatutsikazi, ndetse ko bafashe inka z’Abatutsi bakazirya.
Dr Gakwenzire akomeza avuga ko ababikoze bahorana ipfunwe ry’iryo bakoze, ariko kandi bakwiye gukurikiranwa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!