00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Agnes Binagwaho yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri siyansi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) iherereye i Butaro, Prof Agnes Binagwaho, yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri siyansi wagize uruhare rukomeye mu kugeza ubuvuzi kuri bose cyane cyane mu bice bikennye.

Ni ibihembo bizwi nka ‘L’Oréal-UNESCO For Women in Science bitangwa buri mwaka aho bihabwa abagore babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bya siyansi birimo ubuvuzi, ubugenge, ibinyabuzima, imibare n’ibindi.

Abagore 15 bo mu bice bitandukanye by’Isi nibo babiherewe i Paris mu Bufaransa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Harimo ababitsindiye mu 2020, 2021 na 2022.

Prof Agnes Binagwaho yashyikirijwe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri siyansi ahagarariye igice cy’umugabane wa Afurika na Leta z’Abarabu.

Prof Binagwaho ni inzobere mu buvuzi bw’abana akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda.

Yahawe igihembo kubera uruhare yagize mu kugeza ubuvuzi rusange kuri bose cyane cyane mu bice bikennye mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi, bikaba byaratumye indwara zidakomeza kuba inzitizi ku baturage bigateza imbere imibereho yabo.

Prof Binagwaho yibanze mu kubaka urwego rw’ubuzima rutajegajega, kuvugurura ubwiza bwa serivisi, kuzigeza kuri bose kandi zihendutse by’umwihariko yibanda ku bantu bafite virusi itera Sida no kurandura Malaria n’igituntu.

Ku itariki ya 3 Mata 2017 nibwo Prof Binagwaho wabaye Minisitiri w’Ubuzima imyaka itanu, yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE.

Kuba iyi kaminuza yarashyizwe mu gice cy’icyaro ngo bifite icyo bivuze cyane mu bijyanye no gusohoza inshingano zo guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage.

Ni ukugira ngo kandi abakora mu rwego rw’ubuvuzi bumve ko buri gihe batazakorera mu mijyi gusa, ahubwo bakwiye no kumanuka bakegera abaturage.

Igihembo Prof Binagwaho yahawe gifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ni ukuvuga miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Bitangwa n’ikigo gikora amavuta yo kwisiga n’ibindi birungo by’ubwiza mu Bufaransa, L’Oréal ku bufatanye n’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Ibi bihembo bigamije gushyigikira abagore b’indashyikirwa muri siyansi kugira ngo bakomeze guteza imbere ubushakashatsi bwabo kandi bazamure izina ryabo ku ruhando mpuzamahanga. Kugeza ubu abagera ku 122 bamaze guhembwa kuva mu 1998.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye i Paris mu Bufaransa
Prof Binagwaho ari kumwe n'abandi bahawe ibihembo by'indashyikirwa muri siyansi mu cyiciro cy'abagore
Prof Binagwaho yahembewe uruhare rwe mu kugeza serivisi z'ubuzima kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .