Abunganizi ba Harry mu mategeko, batangaje ko ubusabe bwe bwatangiye gutangwa muri Nzeri umwaka ushize mu gihe we na Meghan Markle banasabaga guhura n’Umwamikazi Elizabeth II.
CNN yatangaje ko Harry na Meghan bifuza kuzana abana babo; uw’ umuhungu witwa Archie na Lilibet Diana, umukobwa bibarutse mu mpeshyi y’umwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo basure igihugu se akomokamo.
Mu itangazo basohoye bongeyeho ko batanze ikirego cy’ubwo busabe bitewe n’ukuntu mu mpeshyi y’umwaka ushize umutekano wa Harry wendaga kujya mu kangaratete ubwo yari avuye mu gikorwa cy’ubugiraneza i Londres.
Itangazo rikomeza rivuga ko Harry yasabye bwa mbere kuba yakwiyishyurira Abapolisi b’u Bwongereza bamurinda we n’umuryango we muri Mutarama 2020 i Sandringham ariko icyifuzo cye kigaterwa utwatsi.
Prince Harry ngo yahise afata umwanzuro wo kuyoboka iy’ubutabera nyuma yo kongera kugerageza gutanga ubusabe bwe na none bugateshwa agaciro.
Abajijwe ku byo abanyamategeko ba Prince Harry basohoye mu itangazo, Umuvugizi wa leta y’u Bwongereza yagize ati “Uburyo bw’u Bwongereza bwo kurinda umutekano burahamye kandi buraboneye. Kuva kera ni politiki yacu yo kudatanga amakuru yose ajyanye n’imicungire y’umutekano, gutanga ayo makuru bishobora guhungabanya ubusugire bwayo no gushyira mu kangaratete abantu.”
Prince Harry n’umugore we Meghan Markle batuye i California kuva muri Nyakanga 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!