Ni ku nshuro ya munani iki kigo cyari giherekeje iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, ryarangiye ryegukanwe Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete butangaza ko bwanyuzwe ni uko bakiriwe mu bice bitandukanye iri siganwa ryagezemo, cyane ko aho ryasorezaga henshi haba amashami ya Prime Insurance.
Muri iri siganwa, iyi sosiyete ihemba umukinnyi muto mwiza kuri buri gace, aho muri rusange uwegukanye umwambaro wayo ari Milan Donie ukinira Lotto Development Team.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yagaraje ko iri siganwa ryari umwanya mwiza wo kwegera abakiriya babo bagasobanurirwa byimbitse serivisi zitandukanye.
Ati “Uyu mwaka twibanze cyane ku bwishingizi bwo kwivuza n’ubw’imitungo itimukanwa kuko tuzi neza ko uko igihugu gitera imbere ni ko abantu bacyubaka ariko buryo icyo wubatse uba ushaka kukirinda.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri kwivuza nabyo ni kimwe kuko ukora ushaka gutera imbere ushobora kwisanga warwaye aho rero tugufasha kwivuza haba imbere mu gihugu, mu karere no hanze ya Afurika nko muri Turikiya n’u Buhinde.”
Muri Tour du Rwanda 2025, Prime Insurance yitiriwe agace ka kabiri kiswe ‘Ntakibazo na Prime (*177#)’. Aka gace kavuye i Kigali kagasorezwa i Musanze, kegukanywe na Brady Gilmore wa Israel Premier Tech.
Uretse ibyo kandi, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.
Umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwegereye.
Iyi serivisi ifasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n’ubuzima n’imodoka (Pharmacie n’ibitaro)
Si ibyo gusa kuko ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje ubwo buryo bityo ugatabarwa byihuse.
Hari kandi ubwishingizi bw’ingendo bwo mu mahanga bukoresheje indege (Travel Insurance) aho wishingirwa mu gihe ugize ikibazo mu mahanga nko kurwara, gutakaza ibyawe by’agaciro(luggage) cyangwa gukerererwa biturutse ku ndege aho ufashwa gushakirwa icumbi mu gihe utegereje indege.
Kugeza ubu, Prime Insurance itanga ubwishingizi bw’igihe gito busaga mirongo ine bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri, ubw’ingendo zo mu kirere, ubwo kwivuza, n’ubundi butandukanye.
Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse kikaba cyaranahawe ikirangantego cy’ubuziranenge muri serivisi (ISO 900-2015) gitangwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).
Kuva icyo gihe kugeza ubu gifite amashami arenga 60 mu gihugu n’aba-agent basaga 80, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse. Mu gihe kandi hari ukeneye serivisi atarinze kubageraho akoresha umurongo utishyurwa (1320).




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!