00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Insurance Ltd yashimwe nk’ikigo kinini cyatanze neza imisoro mu 2022 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Ikigo gitanga Serivisi z’Ubwishingizi mu Rwanda, Prime Insurance Ltd, cyashimiwe kumenyekanisha no kwishyura neza imisoro mu mwaka w’imisoro wa 2021/2022.

Ni igihembo iki kigo cyashyikirijwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, mu gikorwa ngarukamwaka cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyo gushimira abasora bahize abandi.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abikorera n’abahagarariye ibigo bishinzwe imisoro mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ibigenderwaho mu guhitamo abasora neza birimo kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe, kwirinda magendu, gukoresha inyemezabuguzi ya EBM, gusora menshi n’ibindi.

Ibi bihembo bihabwa abasora bitangwa hagendewe ku byiciro bitandukanye, aho Prime Insurance Ltd yahembwe mu cyiciro cy’abasora banini.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, nyuma yo kwakira igihembo, yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuba bashimiwe nk’abatanga neza imisoro.

Ati “Mu myaka itanu ishize twakoraga ibishoboka byose tukunguka kandi tugatanga imisoro ku rwego rushimishije, ari nabyo bishobora kuba byanavuyemo kuba twahembwe nk’abasora banini b’indashyikirwa.”

“Ni ishema kuri twe nka Prime Insurance, ibyo dukora tubikora neza, kandi hiyongeyeho no kuba turi abasoreshwa b’intangarugero. Byatunyuze kandi ni ikintu tugomba kuzahora duharanira kubera ko ni ukwiyubakira igihugu cyacu. Yaba ari amajyambere, umutekano, ubwiza bw’igihugu cyacu […] biva mu misoro dutanga.”

Mirenge avuga ko iki gihembo gisobanuye byinshi haba kuri bo, abakiliya ba Prime Insurance Ltd n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Nababwira ko kuri ubu mu bwishingizi ari twe ba mbere, bikaba binashimishije kuba atari ubucuruzi gusa dukora ahubwo tunatanga imisoro kugira ngo twiyubakire igihugu cyacu.”

“Ndashishikariza Abanyarwanda kutugana kuko turi aba mbere […] birazwi ko iyo ufite ubwishingizi muri Prime ukagira ibyago ugakora impanuka, ibyo tugomba kugukorera bihita bikorwa. Ariko ndagira ngo binamenyekane ko bwa mbere mu mateka ikigo cy’ubwishingizi cyashimiwe nk’igitanga neza imisoro.”

Prime Insurance Ltd itanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo n’ubw’imizigo.

Hari kandi ubwishingizi bw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose n’ubw’ingendo zo mu kirere.

Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye, ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k’isiganwa.

Prime Insurance Ltd yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga Cogear Ltd, ikaba ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Imaze kugaba amashami arenga 60 mu gihugu, mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, yavuze ko ari ishema ku kigo ayoboye kuba cyahembwe
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, yishimiye guhabwa igihembo
John Mirenge yavuze ko bishimishije kuba bwa mbere mu mateka ikigo cy'ubwishingizi cyahawe igihembo cyo gutanga neza imisoro
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, nyuma yo kwakira igihembo, yari afite akanyamuneza
Ibigo birimo na Prime Insurance Ltd byasoze neza byashimiwe
Prime Insurance Ltd yashimiwe nk’ikigo kinini cyatanze neza imisoro mu 2022
Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto n'abayobozi b'ibigo byahembwe mu gikorwa ngarukamwaka cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyo gushimira abasora bahize abandi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .