00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Politiki y’itangazamakuru rivuguruye igiye gushyikirizwa abadepite

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 June 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko politiki nshya y’itangazamakuru bikenewe ko ijyana n’igihe ndetse ikanajyana n’ikoranabuhanga rigezweho risigaye rikoreshwa muri uru rwego.

Yavuze ko gutanga ibitekerezo kuri iyi politiki byamaze kurangira, hakaba hasigaye kohereza umushinga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugira ngo usuzumwe.

Ni ingingo yagarutseho tariki ya 27 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga umushinga ‘Ijwi riranguruye ry’itangazamakuru’ washyiriweho ibibazo bigikoma mu nkokora umwuga w’itangazamakuru rya kinyamwuga mu Rwanda.

Ni kenshi hagiye humvikana inkuru z’abanyamakuru cyangwa abakorera ku muyoboro wa YouTube batawe muri yombi, akenshi bazira kutubahiriza amahame agenga umwuga bakora bigatuma barenga ku mategeko.

Rushingabigwi, yavuze ko muri ibi bihe hari ubwo aya makosa aterwa n’ikoranabuhanga ryatumye “amakuru aba menshi hakaziramo n’amakuru atubaka, umuntu akibasira undi, ingengabitekerezo yaragarutse n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ngira ngo ikindi kibazo ni uko muri iyi myaka bigoye cyane kumenya umunyamakuru n’utari umunyamakuru mu batangaje inkuru […] bigatuma hizerwa inkuru zitari kwizerwa.”

Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, harimo ingingo zigaruka ku bushobozi mu itangazamakuru bujyanye n’ubumenyi n’imibereho, hakazamo n’ibijyanye n’itegeko rivuguruye rigenga urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Harimo kandi ingingo igaruka ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura n’izindi zigaruka ku ikoranabuhanga rishya n’ubuhuzabikorwa mu itangazamakuru ryo mu gihugu.

Ubushakashatsi bwo mu 2021 ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bwagaragaje amahame remezo agenga abanyamakuru yubahirizwa ku rugero rwa 57.3%.

Abanyamakuru 96.6% bagaragaje ko bazi neza aya mahame abagenga, ariko akaba yubahwa ku rugero rwa 55.6%.

Ikigero cy’abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga cyari kuri 59.6%, mu gihe uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego rwo rwari kuri 67.8%.

Umushinga wa politiki nshya y'itangazamakuru ugiye gushyikirizwa abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .