Yasabye ko hashyirwaho amategeko yoroshya gahunda zo z’imikoranire no kongera ubumenyi abari muri uru rwego, ishyirwaho ry’ibikorwaremezo na gahunda zo gukusanya inkunga zo gushyigikira abari muri uru ruganda.
Ni ingingo yagarutseho ku wa 08 Ugushyingo 2024, mu biganiro byabereye ku ruhande rw’Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa, ibaye ku nshuri ya karindwi.
Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, byagarukaga ku cyaba uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi ku mugabane wa Afurika.
Ati “Hakwiye kubakwa ubushobozi bw’abafite aho bahuriye n’uruganda rw’ubuhanzi, hagashyirwaho ibikorwaremezo bifasha mu kwagura ubukerarugendo bushingiye ku muco bityo abahanzi bakamurika ibikorwa byabo mu buryo buboroheye.”
“Hagomba kubaho ishyirwaho ry’ibigega, n’ibindi bikorwa by’ingoboka ku rubyiruko, abagore, n’abandi bahanga bari muri uru rwego.”
Umutoni yavuze ko hakwiye gushyirwaho amategeko yoroshya imikoranire hagati y’abahanga mu bice bitandukanye, bigateza imbere gahunda zo gusangizanya ubumenyi n’ibihangano byabo bikamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu munsi Afurika yihariye 1,5% gusa by’ubukungu bushamikiye ku ruganda rw’ubuhanzi ku rwego rw’Isi, nubwo ituwe na 18% by’abaturage b’Isi yose.
Afurika ituwe n’abaturage miliyari 1,4, aho kimwe cya kane cyabo ari urubyiruko. Mu 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, kandi ni rwo rwihariye umubare munini w’abari mu ruganda rw’ubuhanzi.
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko basobanukiwe kare ko uruganda rw’ubuhanzi ruzafatira runini urwego rw’ubukungu, binyuze mu guhangira abakiri bato imirimo no kubashyiriraho urubuga rwo kwaguka, bituma mu 2018 batangiza gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanuzi.
Intego yari ugufasha abahanga bo mu Rwanda kubona urubuga bakeneye ngo bungukire mu bikorwa byabo.
Ati “Binyuze muri iyi gahunda dufasha abahanzi, abanyabugeni, akora umuziki, abatunganya amashusho, abanditsi, ababyinnyi n’abandi, kugera ku nzozi zabo mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi yose.”
“Intego yacu ni uko urugendo rw’abahanga bacu ruzagaragaza uko uruganda rw’ubuhanzi rwarema amahirwe mashya n’ahazaza heza ku bato.”
Shami yavuze ko ubu ari cyo gihe cyo gushora imbaraga no guha amahirwe abato.
Ati “Uruganda rw’ubuhanzi ruruta kuba ubuhanzi, indirimbo cyangwa imideli kuko binatuma ubukungu bwiyongera hakanabaho gusangizanya umuco no guteza imbere guhanga udushya.”
Shami yavuze ko “Ariko mu gihe twita kuri uru rwego, tugomba kwibaza tuti: Ni gute twakwagura amasoko, koroshya ubuhahirane, no kurema inzira z’ubucuruzi zituma abahanga bacu batera imbere? Ese twakora iki kugira ngo dushore imari muri uru ruganda ku buryo dushobora gutanga ubuhamya nyuma.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!