Polisi yihanije Bishop Rugagi wigambye ko akiza Coronavirus

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Mata 2020 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abavugabutumwa kimwe n’abandi bantu bose bigamba ko bavura indwara, ko uwakomeza kuyobya abaturage ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Bishop Rugagi Innocent yari aherutse kumvikana avuga ko yakijije abantu benshi Coronavirus, ndetse ko n’undi wese uzayirwara azajya ahamagara akamusengera.

Ati “Nawe nuyirwara, iyo nimero iri kuri televiziyo yawe, uyihamagare. Ndakubwira nti uramutse upfuye, uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma. Uzatinye icyo ntangaje ku mugaragaro. Sindi umupfumu uragura aho bihisha. Ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibibona.’’

Ni mu gihe asanzwe ari umuntu utavugwaho rumwe dore ko inshuro nyinshi yagiye anengwa na benshi ndetse ashinjwa ubutekamutwe, nk’aho yasengeraga abantu akavuga ko abahaye imodoka n’ibindi bifuza ariko bikaba ari uko bamaze gutura.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko bidakwiye ko hagira umuntu wiyitira ko avura indwara, asaba abaturage kwima amatwi uwo ariwe wese wabikora.

Ati “Umukozi w’Imana cyangwa umukozi w’urwego urwo arirwo rwose uziyitirira ko afite ubushobozi bwo kuvura iki cyorezo cyangwa n’indi ndwara iyo ariyo yose, azaba ashaka kuyobya abayoboke be n’abaturage muri rusange.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko mu gihe abanyamadini bakomeza kuyobya abaturage muri ubu buryo “bazakurikiranwa kuko amategeko arahari”.

Bishop Rugagi asigaye aba muri Canada nyuma y’aho urusengero yakoreragamo mu Rwanda rugendeye mu gihiriri cy’izindi ibihumbi zafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa.

Yabanje kujya gukorera muri Serena Hotel akodesha icyumba ariko nabwo akajya acunaguza abakirisito basengera mu itorero rye ko batura amafaranga make atabasha gukodesha icyumba basengeramo.

Si ubwa mbere avuga amagambo nk’aya, ariko ibyo yavuze bigahera mu mvugo gusa. Nko mu ntangiriro za 2018 yagarutsweho cyane nyuma yo kuvuga ko Umunyana Shanitah azaba Miss Rwanda 2018, bikarangira atabigezeho.

Byatumye abantu bamuha urw’amenyo, aba iciro ry’imigani ndetse ushatse kugaragaza umuntu uvuga ibinyoma akabyita ‘Gushanita’.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yaburiye abavugabutumwa bigamba ko bakiza indwara ko bakwiriye kwirinda kuyobya abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .