Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko aya ari amakosa akorwa nkana n’abatwara moto akabangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga kandi agateza impanuka.
Ati “Byakunze kugaragara ko hari batwara abagenzi kuri moto bagaheka abagenzi barenze umwe, n’abatwara imizigo minini, irengeje ubushobozi bwa moto ntitume babasha kureba inyuma, ibinyabiziga bikabageraho batabibonye ndetse bikaba byateza impanuka n’abahisha nimero za moto cyangwa bagahindura imwe mu mibare n’inyuguti zizigize bagambiriye kudatahurwa ku makosa bakoze. Turabibutsa ko biteza impanuka, dusaba abakibikora kubihagarika mu maguru mashya.”
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga kugera mu mpera za Kanama, uyu mwaka, hafashwe abari batwaye moto 49 bari bahetse imizigo irenze ubushobozi bwa moto, 57 bari barahishe nimero iranga ikinyabiziga, mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, hafashwe moto 24 zari zitwaye abagenzi barenze umwe.
SP Kayigi yakomeje agira ati “Ipikipiki yemerewe gutwara abantu babiri, uyitwaye n’umugenzi umwe kandi wambaye ingofero yabugenewe (Casque). Hari aho usanga uyitwaye yahetse abana babiri nta n’uwaramira undi igihe habaye ikibazo, bityo turongera kubihanangiriza tubibutsa kubahiriza ibikubiye mu bwishingizi bafite."
Yavuze ko ibikorwa bya Polisi byo gufata abarenga ku mabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo bakabangamira urujya n’uruza bizakomeza, uzabifatirwamo wese akabihanirwa.
Yaburiye abazi ko bahinduye nimero ziranga ibinyabiziga byabo ko bakwihutira kubikosoza, batarafatwa kuko ibi ari ibikorwa bizakomeza abazabifatirwamo bakabikurikiranwaho.
Ingingo ya 31 y’Itegeko no 042/2023 ryo ku wa 02/08/2023 rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, ivuga ko Umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu cyangwa ibintu mu nzira nyabagendwa akoresha ikinyabiziga gifite ubwishingizi kandi akubahiriza ibibukubiyemo.
Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!