Polisi yerekanye batatu biyitaga abapolisi bakambura abaturage babizeza kubaha ‘Permis’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Kamena 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu barimo uwitwa Gasana Steven, Ngabonziza Lambert na Twarabanye Robert, biyitaga abapolisi bakambura amafaranga abaturage babizeza ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga ‘Permis’.

Ngabonziza Lambert wahoze ari umupolisi akaza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi na bagenzi be beretswe itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu, aho bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko yabafatiye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ndetse bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Uko ari batatu bemera icyaha cy’uko bashutse abaturage ko bazabaha impushya zo gutwara imodoka bakabambura amafaranga agera ku bihumbi 800 biyita abapolisi.

Uwitwa Gasana wari usanzwe akora ku Kibuga cy’indege i Kanombe yemera icyaha cyo gushuka abaturage akanagisabira imbabazi.

Ati “Ndashinjwa kubwira abaturage ko nshobora kubaha permis, bakaduha mafaranga ibihumbi 800. Birumvikana ko ndi umutekamutwe kuko iyo wemeye ikintu utazakora uba uri we.”

Ngabonziza Lambert wahoze ari umupolisi yemeza ko batari guha abo baturage impushya zo gutwara imodoka ahubwo bwari uburyo bwo kugira ngo babatware amafaranga yabo.

Ati “Ni ubwa mbere mbikoze ntabwo nabahaye Permis z’impimbano uretse ko nabijeje ko nari kubahuza n’umuntu akabafasha kuzibaha. Ntabwo nari kuzibaha ahubwo bwari uburyo bwo gushaka amafaranga.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji, yemeje ko aba bagabo bafashwe ku bufatanye bw’abaturage kuko ari bo batanze amakuru ko hari abantu babasanga mu ngo bakabizeza ko bazabafasha kubona Permis.

Ati “Bagize ikibazo cy’abantu bazaga bababwira ko ari abapolisi bakabizeza kubashakira ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga. Bamwe mu baturage bagize amakenga babimenyesha Polisi maze irabafata.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ababashuka babizeza kubaha impushya zo gutwara ibinyabiziga n’indi serivisi kuko Polisi y’u Rwanda serivise itanga zose zitangwa mu nzira zubahirije amategeko kandi mu mucyo, hakaba hari na byinshi imaze gukora kugira ngo serivise itanga zigere ku baturage bose kandi mu buryo bworoheje.

Batatu bakekwaho kwambura abaturage babizeza kubaha impushya zo gutwara ibinyabiziga
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji, yemeje ko aba bagabo bafashwe ku bufatanye bw’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza