Polisi yerekanye abasore n’inkumi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo n’abafashwe bakina filime

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yafashe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 37 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho bamwe bafashwe bari mu birori mu gihe abandi bakinaga filime.

Aba bose bafashwe kuwa 28 Gashyantare 2021, mu saha ya saa tanu, bafatirwa mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Muri urwo rubyiruko uko ari 37, abagera kuri 27 bafashwe muri Guest House bafata amashusho ya filime, mu gihe abandi 10 bafatiwe mu birori banywa inzoga.

Tuyizere Théogène wari ushinzwe kuyobora imitunganyirize y’iyi filime yafatirwaga amashusho yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko akuyemo isomo ku buryo atazabyongera.

Ati "Badusanze aho twari gufata amashusho ya filime, njyewe bangejejeho igitekerezo kugira ngo mbabe hafi mu kugira inama bagenzi babo, nari nazanye imodoka maze mbona ko amasaha amfashe, mbona nta kindi gisubizo mfite mbona ko ngomba kuguma aho ngaho. Ni uko badufashe batubwira ko twateje ikibazo cy’umutekano."

Ntakirutimana Mariam, uri mu bafatiwe mu birori yavuze ko yari yahamagawe n’inshuti ye ngo aze amukinishe filime bari bukore umunsi umwe,muri uko kuza nibwo ngo yisanze mu gikundi cy’inkumi n’abasore nabo baje gukina maze Polisi ibata muri yombi ubwo.

Ati” Nafatiwe mu cyuho mu bintu ntarinzi nanjye ubwanjye. Umuntu wari usanzwe unzi ko nkina filime yarampamagaye arambwira ngo ese ngushyize muri filime ndigukina hari ikibazo? ndavuga ngo nta kibazo ,nawe ati turi bukine ni joro waza tugakora. Hari saa Moya nibwo yampamagaye ,nahise mfata moto nihuta mbasangayo ngiye gukina filime."

Yavuze ko bimusigiye isomo rikomeye ku buryo atazongera. Ati "Icyo nabwira abantu n’uko bakubahiriza ingamba, kuko nk’ubu byatumye nsiba akazi mu bintu bitari ngombwa, ndetse nari no kwandura Covid-19, ndicuza ku byo nakoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’Igihugu itazahwema guhwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus,asaba abantu kujya batanga amakuru.

Yavuze ko uko abantu bakomeza kujejeka mu kwirinda Coronavirus baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubwa bandi.

Ati ”Abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ari ureka ibibujijwe byose, ariko gukora ibibujijwe ni ukuvuga ko uba wabirenzeho bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse n’ubw’abandi.”

Aba bose uko ari 37 nyuma yo gufatwa basabwe kwipimimsha COVID-19 ndetse baganirizwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus banacibwa amande.

Bamwe bafatiwe mu gikorwa cyo gukina filime, mu gihe abandi basanzwe mu birori
Abafashwe bose baciwe amande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .