Polisi yerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiyita abayobozi ba Polisi mu turere

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiyita abayobozi ba Polisi mu turere (District Police Commanders) bakambura amafaranga abaturage.

Babiri muri bo biyitaga ko ari abayobozi ba Polisi mu Karere ka Gicumbi bagambiriye kwambura umuturage ucuruza inzoga, undi we yavugaga ko ari Umuyobozi wa Polisi muri Kicukiro agamije kwambura umuturage avuga ko azamufasha kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga.

Umwe mu batangabuhamya witwa Ntirusekanwa Jean de Dieu ukomoka mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko abo bagabo babiri bamusanze mu iduka yacururizagamo bakamwaka icyo kunywa, maze bamubwira ko ibyo acuruza bitemewe ko yabaha ibihumbi ijana bakamureka.

Ati “Ku itariki 2 Ukuboza mu masaha ya saa moya z’umugoroba baje iwanjye, barambwira ngo mbahe icyo kunywa, ndabahakanira, ndababwira ngo cyeretse niba ari icyo mutahana. Noneho barambwira ngo ni abapolisi bo ku karere ngo mbahe ibiba barabyirengera, ndakomeza ndanga, barahatiriza ndazibaha."

Yavuze ko nyuma bamubwiye ko zimwe mu nzoga acuruza harimo izitemewe ko agomba kubaha amafaranga ibihumbi ijana ubundi bakamureka.

Ati “Noneho bamaze kunywa hari ikarito y’Agasusurutso, barambwira ngo iyi nzoga ntiyemewe kuyicuruza. Ndababwira ngo ese ko nzirangura mu mashyirahamwe n’imenyezabwishyu nzifite. Barambwira ngo mbahe ibihumbi 100 Frw cyangwa banjyane kumfunga ku karere.”

Yavuze ko bamaze ku mukingisha iduka, yitabaje abaturage bari hafi.

Ati "Noneho bankingishije ngeze hanze, mpita mpamagara abaturage bari hanze mbabwira uko bimeze, bahita bahamagara Umuyobozi w’Umudugudu. Aje ababaza icyo bari cyo, baramubwira ngo ni Abapolisi bo ku Karere, abajije ku karere yumva ntabwo ari abaho, ahita yumva ko bari baje kunyiba.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yavuze ko abantu biyitirira Polisi, bashaka gutanga serivisi badashinzwe bazafatwa.

Ati “Aba bantu tuberetse ndetse n’abandi bari gushaka kwiyitirira abapolisi, bashaka gutanga serivisi badashinzwe bamenye ko abo bazazisaba nabo bazahita bavuga ngo "turabizi Polisi ntiba ikwiye gukora ibi". Bazabitubwira ngo hari Umupolisi ukora ibi n’ibi nawe tuze tumufate.”

Mu gihe bahamwa n’icyaha, aba bagabo bahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itatu.

Bose uko ari batatu bari bagamije kwambura abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .