Polisi yerekanye abacuruza magendu n’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo uwatinye kurara muri Stade

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bagakora ibikorwa bihabanye n’amabwiriza yashyiriweho kwirinda ikwirakwira ryacyo ndetse n’abandi bafatiwe mu bikorwa bya magendu.

Aba bantu berekanywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020. Uwihirwe Jean Claude w’imyaka 29 we asanzwe yikorera imizigo, yafashwe ku itariki 23 Kamena 2020 azira imyenda ya caguwa yafatanywe mu nzu ye.

Ati “Umuntu yambikije amabaro ane y’amasutiye, nari umukarani Kimisagara umuntu araza arayambitsa, nabibitse ntazi ibirimo ariko namenye ko nari mfite ibintu bitemewe nyuma maze gufatwa. Byageze saa sita baramfata, barampamagaye bansaba gukingura inzu babisangamo.”

Yashishikarije abantu kureka kubika no gucuruza caguwa kuko itemewe.

Umumotari witwa Habineza Jean Marie we yafashwe yarenze ku masaha yashyizweho yo kuba abantu batakiri mu muhanda.

Ati “Nagiye mu Majyaruguru amasaha amfatira mu nzira bamfatira Kimisagara ntashye, inzego zishinzwe umutekano ziramfata nziha ibyangombwa, bambwiye kujya muri stade sinajyayo. Ndasaba imbabazi kandi nkagira inama abandi banyarwanda kujya bubahiriza amasaha.”

Arongera ati “Impamvu ntagiye kuri stade n’uko nagize ubwoba, abantu bari barambwiye ko umuntu ararayo, numva ibyangombwa byanjye nzabikurikirana nkabigomboza.”

Uyu mugabo yafashwe muri Gicurasi hakiriho gahunda yo gutaha saa mbili z’ijoro abwiwe kujya kuri stade arakwepa, yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, yari agiye kugomboza ’carte jaune’ ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kwitwararika bagakurikiza amabwiriza kuko hari ingamba ziri gufatwa zikakaye.

Ati “Hari abantu b’ibyiciro bibiri muri aba twafashe, hari abakora ibyaha bikomeye birimo na magendu hari abantu batekereza ko polisi muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 itareba ibindi. Turagira ngo tubabwire ko Polisi itareba ikintu kimwe. Muri aba bantu harimo umugabo umaze imyaka isaga ibiri ashakishwa yaducitse inshuro eshatu ku ya kane nibwo afashwe. Yakuraga inzoga hanze y’u Rwanda akazizana.”

Arongera ati “Ikindi cyiciro n’icy’abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse hari nabo Polisi ihagarika barenze ku masaha bakabyanga. Turagira ngo tubwire abantu ko ibi bintu bitemewe, ingamba zikomeye zigiye gufatwa. Abantu bose bakwiriye guharanira kwimakaza gahunda ya ’Ntabe ari njye wanduza abandi’.”

Abantu bafashwe harimo bane bakukiranyweho ibyaha bya magendu n’abandi batanu barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo abamotari babiri.

Aba bantu bafashwe kubera ibyaha birimo magendu no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bagakora ibikorwa bihabanye n’amabwiriza yashyiriweho kwirinda ikwirakwira ryacyo ndetse n’abandi bafatiwe mu bikorwa bya magendu
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kwitwararika muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .