Uyu mugabo yafashwe ku wa 22 Gashyantare 2025, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Bumbogo, akagari ka Nyabikenye, umudugudu wa Masizi.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko bataye muri yombi Uwamungu wigeze kuba umukozi wa REG, nyuma akaza gusezera akaba yari asigaye acuruza ibikoresho by’amashanyarazi.
Mu gihe Uwamungu yakoreraga REG, yajyaga yiba ibikoresho bitadukanye akabibika iwe, amaze kubona ko bihagije arasezera, n’ubu akaba yari akigura ibindi byibwe.
Ati “Yego, ubu arafunze, twari twarahawe amakuru ko uyu mugabo mu rugo iwe hari ibikoresho byinshi bitandukanye by’amashanyarazi yagiye yiba aho REG yari yarashyize ibikorwa byayo mu bihe bitandukanye, ndetse n’ibindi akabigura n’ababyiba bakabimuzanira, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police i Bumbogo.”
Uwamungu Smack yasanganywe ibikoresho birimo insiga nyinshi, imikandara abakozi ba REG bakoresha burira amapoto n’ibindi bitandukanye, yajyaga abikoresha mu baturage bamuhaga akazi.
Police y’u Rwanda yihanangirije umuntu wese wangiza ibikorwaremezo bikomoka ku mashyanyarazi cyangwa ibindi muri rusange, kuko biba byaratwaye igihugu amafaranga menshi kandi bigamije guteza imbere abaturage.
Polisi ivuga ko umuntu ubyonona atazigera agira agahenge kuko afatwa nk’ushaka kubangamira iterambere ry’u Rwanda.
CIP Gahonzire yagize ati “iyo uciye insinga z’amashanyarazi ushobora kuteza ikizima aho hantu, bikaba byakurura umutekano muke urimo n’ubujura, turihangiriza rero abantu bishora muri izi ngeso tubabwira ko bazafatwa bagahanwa.”
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye cyangwa bafite amakuru ku bantu bose bangiza ibikorwaremezo kugira ngo bafatwe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!