Polisi yataye muri yombi ababyeyi batwitse umwana wabo bamuziza 1000 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi ababyeyi babiri bo mu murenge wa Kabatwa batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi, yavuze ko ku mugoroba wo kuwa 29 Kamena umugabo w’imyaka 34 n’umugore we w’imyaka 28 bafatanyije gutwika umwana wabo w’imyaka 10.

Ati “Nyina w’uriya mwana yagiye kureba amafaranga igihumbi aho yari ari arayabura, yegera umwana yumva arahumura amandazi amenya ko ari ya mafaranga yayaguzemo. Ubwo yahise afatanya n’umugabo we bafata intoki z’umwana wabo bazishyira mu ziko barazitwika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo batwikaga uwo mwana, yatatse cyane abaturanyi barabyumva babimenyesha umuyobozi w’umudugudu nawe atabaza Polisi iraza irabafata.

Umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho ababyeyi be bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabatwa kugira hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera, kwirinda guhana abana mu buryo ndengakamere.

Ati “Nta muntu ukwiye guhana umwana muri buriya buryo kabone n’iyo waba utaramubyaye. Nk’umubyeyi hari ukuntu wakosora umwana niyo wamuganiriza gusa ariko utamuhaye ibihano bibabaza umubiri.”

Itegeko ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28, rivuga ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri ariko atarenze ibihumbi magana atatu.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .