Polisi yatangije ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 ahahurira abantu benshi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Kamena 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga yise #RwanyaCovid19 buzajya bukorerwa ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare zitegerwamo imodoka n’amasoko hagamijwe kurushaho guhwitura no kwibutsa abantu uburyo bwo kwirinda Coronavirus.

Ni ubukangurambaga ku ikubitiro bwatangiriye muri gare ya Nyabugogo ndetse n’ahategerwa imodoka mu Mujyi wa Kigali rwagati hazwi nka ‘Downtown’.

Ubu bukangurambaga buri gukorwa hamanikwa ibyapa biriho ubutumwa bushishikariza abantu kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kuramukanya abantu bakoranaho, gusiga metero hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki kenshi, kubahiriza amasaha y’ingendo n’ibindi.

Uretse ibi byapa binini bishyirwa ahategerwa imodoka, ku modoka zitwara abagenzi hari gushyirwaho udupapuro turiho ubu butumwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bahisemo kwagura ibikorwa byo kumenyesha abaturage ibijyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bigere ku bantu benshi.

Ati “Twasanze ari ngombwa ko twajya aho abantu bahurira ari benshi, niyo mpamvu mwabonye ko twahuriye muri za gare, ubutumwa buratangwa ku masoko ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.”

CP Kabera avuga ko ubu butumwa buri gushyirwa ku modoka n’aho abagenzi bategera buzabafasha guhora bazirikana ko bagomba kwirinda Coronavirus.

Ati “Twumva ko gushyira ubutumwa hano kuri gare abaza muri gare bose baje gufata imodoka bajya hirya no hino babusoma, bajya gutaha bakabusoma na none ariko no ku binyabiziga biriho tugakorana na ba nyirabyo bakabishyiraho ku buryo bigomba kwibutswa abagenzi buri munsi.”

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga bwa #Rwanyacovid19, abayobozi b’ibigo bitwara abantu mu modoka rusange bavuze ko buzafasha kurushaho kuzamura imyumvire yo kwirinda Coronavirus haba mu bagenzi n’abashoferi.

Umuyobozi wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yagize ati “Biraza kudufasha kuzamura imyumvire n’uruhare rwa buri wese mu kwirinda icyorezo kubera ko biragaragara ko ahenshi dufite ibibazo by’abantu batubahiriza amabwiriza yo guhana intera ariko ubu ndatekereza ko buri wese bigomba kuba inshingano ye kuva ku muto kugera ku mukuru.”

Ibi Twahirwa abisangiye n’Umuyobozi wa RITCO Transport, Nkusi Godfrey, we uvuga ko hari ibihano bateganyirije umushoferi wabo uzarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Polisi y’u Rwanda yibukije abagenzi ko bakwiye kumva ko ingamba zo kurwanya COVID-19 ari izabo, ikangurira abashoferi kugenzura ko abagenzi batwaye bubahirije amabwiriza yashyizweho.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, ubwo yatangizaga ubukangurambaga yise #RwanyaCovid19 buzajya bukorerwa ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare zitegerwamo imodoka n’amasoko hagamijwe kurushaho guhwitura no kwibutsa abantu uburyo bwo kwirinda Coronavirus
Umuyobozi wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yavuze ko ubu bukangurambaga buzabafasha kurushaho kumva neza ingamba zo kwirinda COVID-19
Umuyobozi wa RitcoTransport, Nkusi Godfrey, yatangaje ko hari ibihano bateganyirije abashoferi barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Imodoka zitwara abagenzi zometsweho inyandiko zikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .