Polisi yasubukuye kwandika abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 Mata 2021 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Polisi yamenyesheje abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo impushya zabo z’agateganyo zari zararangiye muri iki gihe cya Coronavirus, bemerewe kuziyandikisha bakazakorera iza burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .