00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yashyize umucyo ku kibazo cy’abiyambika ubusa gikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Ingingo ijyanye no kwambara abantu batikwije ikomeje kuvugisha benshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko nta muntu ukwiriye kubuzwa uburenganzira bwo kwambara uko ashatse, mu gihe abandi bo berekana ko nubwo umuntu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, adakwiriye kurengera.

Byatangiye kuvugwa cyane ubwo inzego nkuru z’igihugu uhereye kuri Minisiteri y’Urubyiruko na Polisi y’Igihugu, zahagurukaga zikavuga ko mu bitaramo bisigaye biba, hasigaye hagaragaramo abantu bambaye mu buryo budakwiriye.

Ntabwo ari ingingo yumvikanye mu buryo bumwe, kuko hari abahise badukira abayobozi babivuze, bakagaragaza ko ahubwo batangiye gukora ibikorwa byo guhohotera abakobwa, bababuza uburenganzira bwabo.

Ni ingingo zakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uwitwa Ndongozi yagize ati “Polisi y’Igihugu, ni ukuri nidufashe yisubireho ku kibazo cyo kubuza bashiki bacu kwambara ubusa. Babarekere ubwisanzure bwanyu.”

Undi ati “Ririya ni ihohoterwa, nibakangurire ababyeyi gucunga abana bato naho umuntu mukuru rwose ni uburenganzira bwe.”

Ubwo iki kibazo cyafataga indi ntera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko hari abantu basigaye bajya mu muhanda bambaye ishati gusa. Yanagaragaje ko abantu basigaye bajya mu ruhame, bambaye imyambaro imeze nk’akayunguruzo igaragaza imiterere y’imibiri yabo.

CP Kabera yavuze ko icyo yasobanuraga, ari uko abantu bakwiriye kwirinda gukora nk’ibyo babona ahandi kuko ho biba bifite uko bikorwa, umuntu ubirenzeho akabibazwa.

Ati "Icyo Polisi ivuga ni uko abantu bakwiriye kwirinda kwambara ubusa. Hano iwacu, hari ababibona ahandi, bakabikora babyiganye gusa n’aho babyigana ntibipfa gukorwa. Aho biba, abashaka kubikora, barabisaba bakabyemererwa ku buryo n’ufite ibikorwa by’ubucuruzi bibyerekeyeho, iyo atabikoze nk’uko yabyemerewe ashobora kubihanirwa."

Mu bihugu byateye imbere, iyo bibaye ngombwa ko hagira agace kemererwamo abantu bambaye batikwije, bisabirwa uburenganzira.

Urugero ni nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho mu Mujyi wa California hari ahantu abantu bemerewe kugera batambaye. Gusa bikorwa mu buryo bugengwa n’amategeko, aho nta bato bahagera, kandi ntihagire n’amafoto afatwa agaragaza abantu bahari ku buryo ubwambure bwabo bwajya ku karubanda.

Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, yavuze ko rimwe na rimwe ingingo y’imyambarire itumvikanwaho mu rubyiruko rw’ubu, ikwiriye kwitabwaho mu gusigasira umuco n’ahazaza h’igihugu.

Ati “ Usanga iyi myambarire iriho muri iki gihe, abantu bayikopera mu bihugu byateye imbere. Ni byiza kwigana iby’abandi, ariko se ni ngombwa kwigana buri kimwe cyose? Twareba ibyo tubona bitwungura, ibindi tukabireka.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri, avuga ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi, birimo n’uko urubyiruko rukomeje kwishora mu mico itari myiza kandi ikomoka ku byo ruba rwakuye ahandi.

Ati “Ababyeyi bakwiriye kubigiramo uruhare, ntidutererane abana bacu, tubahe uburere bukwiriye, tubasobanurire. Tubagire inama ku mahitamo ayo ariyo yose bafashe, nibitaba ibyo, ntacyo tuzaba tumarira igihugu cyacu.”

Muri Mutarama uyu mwaka, Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko mu nsengero, hasigaye harimo ikibazo cy’abantu bambara mu buryo budakwiriye.

Ati “Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu […] wamubwira ngo azamure ukuboko, ibere ryose rigasohokamo ukaribona uko ryakabaye, uko ryakuze.”

Rev Past Rutayisire yagaye iyi myitwarire, avuga ko ikwiye guhinduka, abagana urusengero bakaza bambaye bikwije, by’umwihariko abakobwa bagiye kurushinga, bakambara amakanzu abakwiriye.

Ati “Umukobwa wese ajye akora ibishoboka byose amenye ko ikanzu ye y’ubukwe ifunze hejuru, murabyumvise? Ikanzu y’ubukwe ibe ifunze hejuru.”

Rutayisire yakomeje avuga ko imyambarire itikwije ishobora kubangamira umukozi w’Imana uri kuganira n’abakirisitu, ati “Bitera ishyano iyo umuntu umubwiye ngo azamure ukuboko, ikanzu ikamanuka, ukareba hirya kugira ngo abanze azamure ikanzu.”

Uko ahandi ibijyanye no kwambara ubusa bifatwa

Mu bihugu byinshi byo ku Isi, ingingo ijyanye n’imyambarire igenda itandukana bitewe na sosiyete, ndetse ni nayo igena ibyo ibona nk’ibikwiriye kwambarwa n’ibidakwiriye. Mu Rwanda naho ni uko, aho kutikwiza cyangwa kwambara ubusa, bifatwa nk’imigirire itaboneye.

Hari aho abantu bambara imyenda itaboneye mu bihugu bimwe na bimwe, bagezwa imbere y’inkiko, mu bindi bihugu ugasanga amategeko abuza kuba igice runaka cy’umubiri cyagaragazwa ku karubanda.

Hari n’ahandi kuba umuntu agaragara mu ruhame atambaye ngo yikwize, ahita ashinjwa icyaha cy’ibikorwa by’urukozasoni cyangwa se icyo gushishikariza abana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Muri Brésil, Nouvelle Zélande, Qatar, Singapore n’ahandi, kwambara utikwije ni icyaha gihanirwa n’amategeko, mu gihe mu Bufaransa bibujijwe kugaragaza igituza n’imyanya y’ibanga keretse umuntu ari ahantu bogera gusa.

Guhera mu 1994, umuntu ushaka kwambara ubusa mu Bufaransa aba ashobora kujya ahantu byemewe, nko ku nkengero z’amazi yagenwe [kuri beach], mu duce abantu bashobora kujyamo bagakambika, mu misozi n’ahandi byemewe.

Nubwo bimeze bityo ariko, ntabwo mu ruhame ahantu hahurira abandi kwambara ubusa cyangwa se umuntu atikwije bifatwa nk’ibintu biraho gusa, ubikoze, arabihanirwa.

Kwambara ubusa mu mategeko y’u Bufaransa bisobanurwa nko kuba umuntu nta kintu na kimwe yambaye, ariko ku rundi ruhande, kutikwiza nabyo birebwaho kuko nubwo bifatwa nk’uburenganzira bwite bwa muntu bwo kwisanzura, biba bibujijwe mu gihe ari mu ruhame kuko “bibangamira uburenganzira bwite bw’undi”.

Muri icyo gihugu, umuntu wambaye ubusa mu ruhame ku buryo imiterere y’imyanya ye y’ibanga iba igaragara, ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amande y’ibihumbi 15 by’ama-euro.

Muri Amerika, kwambara ubusa mu ruhame nabyo birabujijwe. N’iyo umuntu yambaye ubusa ari mu rugo rwe, ariko akaba abonwa na rubanda, urugero nk’umuntu akaba yatambuka ku nzu ye akamubona mu idirishya, bifatwa nk’icyaha.

Mu Buholandi kwambara ubusa naho birahanirwa, kimwe no kuba umuntu yakwambara nk’imyenda yagenewe kogana, ariko akayambara atari ku mazi. Nabyo bifatwa nk’icyaha.

Imyambarire y'uyu mukobwa iri mu byavugishije benshi mu minsi mike ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .