Polisi yasangije abatuye Rubavu na Musanze ubumenyi bw’ibanze mu kwirinda inkongi z’umuriro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi z’umuriro rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko bakwirinda inkongi z’umuriro.

Kuva ku wa 10-11 Werurwe 2020, ubu bukangurambaga bwibanze cyane mu bigo bihuriramo abantu benshi bwakomereje mu Turere twa Musanze na Rubavu.

I Musanze hahuguwe abaturage bari hagati ya 200 na 250 bakorera mu isoko rya kijyambere ryo muri ako karere ndetse n’abakozi bo mu Gakiriro ka Musanze.

Mu Ntara y’Uburengerazuba, ubukangurambaga bwabereye i Rubavu, ahahuguwe abantu bagera ku 192 baturutse mu Bitaro by’Akarere ka Rubavu, amahoteli ahabarizwa na bamwe mu bakozi b’akarere. Muri aka gace hanahuguwe abanyeshuri 800 bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), Ishami rya Gisenyi.

Muri ubu bukangurambaga abaturage bigishwa uko bakwitwara kugira ngo birinde inkongi z’umuriro bakanerekwa uko bakwitabara igihe zibaye. Bwari buyobowe n’Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutabazi no kurwanya inkongi, SSP Paulin Kalisa.

SSP Kalisa yavuze ko muri iki gihe igihugu kirimo kwihuta mu majyambere aho abantu benshi basigaye bafite umuriro w’amashanyarazi bamwe bagakoresha amashyiga ya gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Dukangurira abantu kujya babanza kumenya insinga bazakoresha ku nzu zabo, izikoreshwa mu nzu zo guturamo zitandukanye n’izikoreshwa mu nzu z’inganda. Tukabasaba ko bakoresha insinga zizewe kandi zujuje ubuziranenge, bajya gutanga akazi ku bantu babashyirira umuriro mu nzu bakareba ababyize babifitiye impamyabushobozi zizewe.”

Mu gihe abaturarwanda benshi bari gutekera ku mashyiga ya gaz, ubukangurambaga bwakozwe bwaberetse uko bagomba kuyifata ngo idateza inkongi.

Ati “Mbere yo kujya guteka abaturage tubasaba kujya babanza kureba ko icupa rya gaz ritayihitisha, hari igihe umugozi w’icupa uba ufite umwenge bityo gaz ikaba yasohoka hanze, ibi byateza inkongi. Tubasaba kureba niba ibibiriti bya gaz bifunze neza, tubakangurira gufungura inzugi n’amadirishya igihe bagiye guteka. Ikindi tubasaba ni ugutunga akuma gasuzuma ko hagiye kuba inkongi y’umuriro kakabikumenyesha itaraba ( gaz detector).”

Abaturage bakangurirwa gutunga za kizimyamwoto zabugenewe bashobora kwifashisha igihe habaye inkongi, ku bakoresha amashyiga ya gaz basabwa kugura izifite gaz y’ikinyabutabire cya CO2 cyangwa haramuka habaye inkongi bagatosa isume barangiza bakayitwikiriza ku isafuriya yafashwe n’ikibatsi cy’umuriro.

Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda iba ifite ibikoresho by’imfashanyigisho aho abahugurwa berekwa ibyo babwirwa ndetse bakanabishyira mu ngiro ku buryo buri muturage ava aho azi uko yazimya umuriro igihe habaye inkongi.

SSP Kalisa avuga ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda y’uko byibura buri muturarwanda yagira ubumenyi mu kwirinda no kurwanya inkongi, ariko ubukangurambaga bukaba bwaratangiriye ahahurira abantu benshi.

Ati “Ubundi dushaka ko buri muturarwanda amenya uko yakumira inkongi y’umuriro itaraba, ariko igihe yabaye akamenya uko yakwirwanaho igihe ishami ryacu ritaramugeraho ngo rimutabare. Twahereye ahahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri n’ahandi kuko bariya bantu baba ari bakuru kandi nabo bashobora kubyigisha abandi basize mu ngo zabo.”

Abaturage bagaragaje ko bishimiye igikorwa cya Polisi kuko bibafasha gusobanukirwa byinshi batari bazi mu kwirinda inkongi z’umuriro.

Mazimpaka Prince wiga muri ULK-Gisenyi mu mwaka wa Kabiri mu Ishami ry’Ubukungu, yavuze ko ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda hari byinshi yabwungukiyemo.

Yagize ati “Sinari nzi uko bafungura iriya pompe izimya umuriro (Fire extinguisher), batweretse uko umuntu ayifungura akazimya umuriro, ku bakoresha amashyiga ya gaz twabonye uko wakoresha igitambaro gitose ugapfuka isafuriya yafashwe n’ikibatsi cy’umuriro igahita izima.”

Muragijimana Christine na we wiga muri ULK-Gisenyi mu mwaka wa Gatatu mu Ishami ry’Ubukungu, yavuze ko yasobanukiwe ko akenshi inkongi z’umuriro zituruka ku burangare.

Ati “Twabonye ko hari ukuntu abantu bajya bagira uburangare bakibagirwa kuzimya ibikoresho by’amashanyarazi na gaz bigateza inkongi z’umuriro. Icyo nkuyemo ni uko ngomba kujya mbyitwararikamo nkabizimya maze kubikoresha, ibi kandi nzabikangurira n’abandi.”

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Mu gihe inkongi ivutse tabaza wihuse utabarwe vuba.”

Mu gihe uhuye n’ikibazo ushobora kwitabaza Polisi ukoresheje nimero za telefoni zikurikira: 111, 0788311224, 0788311120.

Polisi y'u Rwanda ikomeje ubukangurambaga mu kwirinda inkongi z’umuriro
Abaturage babwiwe uko bakwiye kwitwara mu gihe bibasiwe n'inkongi
Muri ubu bukangurambaga hanatangwa imikoro ngiro igaragaza uko abaturage bashobora kwitabara mu gihe bugarijwe
Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda iba ifite ibikoresho by’imfashanyigisho aho abahugurwa berekwa ibyo babwirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza