00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yasabye urubyiruko kwirinda ‘house parties’ mu minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 December 2024 saa 02:23
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko by’umwihariko urugiye mu biruhuko by’iminsi mikuru n’abandi bireba, kwirinda ibikorwa birushora mu myitwarire idahwitse irugiraho ingaruka zirwangiriza ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyuijije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru.

Yagize ati "Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde ‘house parties’ zibashora mu businzi n’ibindi bikorwa bibatesha agaciro birimo kwiyandirika, ubusinzi, kurwana, ndetse no kuba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa mugakomereka. Ni igihe cyo kwicara mukareba ibyo mwagezeho mu masomo yanyu ariko mugatekereza n’ibyo mugomba kugeraho mu masomo akurikiye."

Yakomeje abwira ababyeyi ati “Ni byiza ko mumenya aho abana banyu bari n’ibyo barimo mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano w’abana bacu cyane cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo."

ACP Rutikanga yibukije abacuruza inzoga ko zitagenewe abana, ariko kandi ko n’abakuru batangiye gusinda batagomba gukomeza kuzibaha.

Abacuruza inzoga kandi bibukijwe ko bagomba kwifashisha ibikumira ko urusaku rusoka hanze cyangwa se bagacuranga mu rugero mu rwego rwo kutabangamira abaturiye aho bakorera.

ACP Rutikanga yasoje asaba abantu kunywa mu rugero, kudatwara imodoka banyoye ibisindisha ndetse anabifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .