00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yasabye abakozi b’ibigo bicunga umutekano gushyira imbere indangagaciro

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 28 April 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Polise yasabye abanyeshuri basoje imyitozo mu kigo gicunga umutekano cya Guardsmark Security Company Ltd bagiye gutangira imirimo, gukurikiza indangagaciro bigishijwe mu gihe bamaze batozwa.

Byatangajwe kuri uyu wa 28 Mata 2025, mu muhango wateguwe na Guardsmark Security Company Ltd wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 71 basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atatu.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’iki kigo giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabimburiwe n’akarasisi ndetse no kwerekana imwe mu myitozo aba basore n’inkumi bahawe. Muri 71 basoje harimo abahungu 40 n’abakobwa 31 baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.

SSP Alphonse Sinzi wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, yashimiye ikigo cya Guardsmark Security ko gikomeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano, ndetse avuga ko kuba bakomeza guhugura abakozi benshi ari ikigaragaza ko bakora neza.

Yashimiye abanyeshuri basoje amahugurwa, aboneraho no kubasaba gukora neza akazi kabo barangwa n’indangagaciro batojwe mu gihe cy’amezi atatu.

Ati “Musoje amasomo ubu mugiye gutangira imirimo ahantu hatandukanye, muzahura n’ibibagerageza byinshi ariko mugomba kwihangana mugakora inshingano zanyu neza kandi mukurikiza indangagaciro zose mwigishijwe mukagendera kure kirazira.”

“Aka kazi gakorwa n’umuntu ugakunda ntimuzarebe ibyo murinze ngo mubigereranye n’umushahara wanyu kuko mwahemuka, ndabasaba gukora inshingano zanyu uko bikwiye nta marangamutima cyangwa gutinya niba ari ugusaka mubikore ntawe musimbutse n’abagenzi banjye bambaye gutya ntimukabatinye muzabubahe kimwe n’abandi ariko bakurikize amabwiriza.”

Umuyobozi ushinzwe imyitozo mu kigo cya Guardsmark Security Company Ltd, CIP (rtd) Butera Vasco, yavuze ko bashimishijwe n’uko abandi banyeshuri basoje kandi neza ndetse bizeye ko bazakora neza nk’uko bagenzi babo bababanjirije basanzwe bakora neza kandi kinyamwuga.

Ati “Tubatoza neza kandi tubaha amasomo yose akenerwa mu gucunga umutekano kandi kinyamwuga kuko dufite abarimu babifitiye ubushobozi ndetse ntabwo birangirira hano kuko tugenda twongera kubaha andi mahugurwa no mu gihe bari mu kazi kugira ngo dukomeza gutanga serivise nziza ku bantu n’ibintu ducungira umutekano.”

Umunyeshuri wahize abandi mu gihe cy’amezi atatu bari bamaze mu myitozo, Benimana Oscar, yavuze ko biteguye gutangira imirimo kandi bazashyira neza mu bikorwa ibyo bigishijwe mu nyungu z’akazi aho kubikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ati “Ni byiza ko dusoje tukaba tugiye gutangira imirimo, twiteguye gushyira mu bikorwa ibyo twigishijwe kandi tukabikora ku bw’inyungu z’ikigo. Intego ni ukubahiriza impanuro twahawe haba izo twahawe mu myitozo cyangwa izo duherewe hano.”

Abanyeshuri basoje amasomo yabo ni icyiciro cya gatandatu muri Guardsmark Security Company Ltd. Iki kigo gifite abakozi basaga 1000 bacunga umutekano ahantu hatandukanye mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark Security Company Ltd, Col (rtd) Kayumba Lemuel, yashimiye abosoje kubera umwete bagaragaje
SSP Alphonse Sinzi yasabye abasoje imyitozo muri Guardsmark Security bagiye gutangira imirimo kugira indangagaciro mu kazi bagiyemo
Vumiliya Esther yahawe igihembo cy'uko yayoboye abandi neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .